Mifotra yatanze ubusobanuro ku gushyiraho umushahara Fatizo w’Abakozi

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hashize imyaka 42 umushara fatizo mpuzandengo ugenderwaho mu Rwanda ukiri ku mafaranga 100 ku munsi.Uyu mushahara fatizo ukomeje kuba ikibazo hagati y’umukozi n’umukoresha bitewe nuko utajyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Imiryango itandukanye irengera abakozi, ndetse n’amashyaka yakunze kugaruka kuri iki kibazo bigaragaza ko gifite ingaruka zikomeye bityo ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kwihutisha ishyirwaho ry’ umushara fatizo ujyanye n’igihe. Eric Manzi uyobora Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko kudashyiraho uwo mushahara bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara mu bigo byigenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Atanga urugero ku mushahara wa mwarimu ukiri ikibazo kuko ngo uhabanye cyane n’ibiciro biri ku isoko. Ati “Ni ikibazo gikomeye ndetse ubu ubona ko n’abarimu bageze aho bagaceceka,ingengo y’imari iraza indi ikaza ariko nta gikorwa ku mushahara wa mwarimu. Ni ikibazo gikwiye kwigwa uko bikwiye na we agashobora kubaho neza ashishikariye umurimo akora.”

Ku munsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye tariki ya mbere Gicurasi, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryasohoye itangazo risaba Guverinoma y’u Rwanda gushyiraho umushara fatizo ku bakozi bidatinze. Muri iryo tangazo, Green Party ivuga ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(Minecofin), imaze imyaka myinshi ikora inyigo y’itegeko rishyiraho umushahara fatizo ariko ridashyirwaho ngo rikoreshwe mu gihe irigenderwaho ari iryo mu 1974, kandi hari byinshi byahindutse ku isoko. Muri Gashyantare 2015, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari yavuze ko hagiye gusohoka itegeko –teka rigena umushahara fatizo abakozi bazajya baheraho bumvikana n’abakoresha muri buri cyiciro cy’umurimo mu Rwanda, ariko nta tariki nyakuri yatanzwe iri tegeko rizasohokera. Iri tegeko ubusanzwe byari bitaganyijwe ko risohoka muri 2014, ryitezweho kurengera benshi mu bakozi binubira umushahara fatizo utakijyanye n’ibiciro biri ku isoko n’agaciro k’ifaranga.

Mu kiganiro Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo iheruka kugirana n’itangazamakuru tariki ya 22 Mata 2016, yasobanuye ko gushyiraho umushahara fatizo bikwiye kwitonderwa. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Uwizeye Judith yavuze ko bisaba ubwumvikane bw’abantu benshi n’inzego zitandukanye kuko kuwushyiraho bishobora guhita bihindura ubuzima bw’igihugu. Yagize ati″Ushyizeho umushahara fatizo hatabanje kubaho kuganira kw’inzego nyinshi cyane zitandukanye, bishobora gutuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro mu gihe wagizwe mwinshi amafaranga akaba menshi ku isoko ry’umurimo, ushobora kwisanga abakoresha batabashije kuwishyura isoko ry’umurimo rikadindira n’ubukungu bw’igihugu bugahungabana.” Ku bashobora kumva ko Leta yatinye gushyiraho umushara fatizo, Minisitiri Uwizeye avuga ko atariko biri. Ati″Ntabwo Leta yigeze igira ubwoba bwo gushyiraho umushara fatizo ni uko tukiri kuganira n’inzego zitandukanye turebera hamwe uko wagirira Abanyarwanda akamaro aho kugira ngo ubabere umutwaro.” Yongeraho ko kuba utarashyirwaho nta gikomeye kiri gupfa kuko isoko ry’umurimo ubwaryo ryishyiriraho umushahara fatizo nubwo bitavuze ko utazajyaho.

Mu itangazo rijyanye n’umunsi w’umurimo ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Mata 2016, CESTRAR ivuga ko habaye ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi ndetse na Guverinoma, bemeza ibigomba kujya mu Iteka ry’umushahara fatizo, hakaba hibazwa impamvu ridasohoka, kuko hari byinshi bishobora guhinduka mu gihe rikomeje gutinda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 8 years