MIFOTRA yafashe umwanzuro wo guhagarika ibizamini by’akazi mu nzego za Leta

  • admin
  • 18/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yafashe umwanzuro wo guhagarika ibizamini by’akazi mu nzego za Leta uhereye kuwa 17 Werurwe 2020.

Itangazo rya MIFOTRA risobanura ko ibizamini by’akazi byahagaritswe “kuko nabyo biri mu bihuza abantu benshi. Igihe bizasubukurirwa kizatangazwa.”

Biri mu rwego rwo gukaza igamba zo gukomeza kurwanya ikwirakwizwa rya koronavirusi, icyorezo kimaze kugaragara ku bantu 8 mu Rwanda.

MIFOTRA yongeye kwibutsa abakoresha kugena abakozi bakomeza gukorera aho basanzwe bakorera, abasigaye bakajya gukorera mu rugo, hitawe ku miterere y’imirimo bashinzwe.

Kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bitadindira, iyi minisiteri yibukije ko “abakozi bajya gukorera mu rugo n’abakomeza gukorera ku kazi bose bagomba gukomeza gukorana umurava.”

Umuntu wa mbere wagaragayeho coronavirus mu Rwanda yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, akaba ari Umuhindi winjiye mu Rwanda kuwa 8 Werurwe.

Ku munsi wakurikiyeho, itangazo rya MINISANTE ryaje rivuga ko hagaragaye abandi bantu bane barimo Abanyarwanda batatu n’Umugande, abo banyarwanda harimo uwaje aturutse mu Birwa bya Fiji, uwaje aturutse muri Sudan y’Epfo n’undi wari umaze igihe kirekire atajya mu mahanga.

Kuwa Mbere tariki 16 Weurwe, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu babiri bafite coronavirus mu Rwanda, barimo Umudage n’umugore wa wa mugabo watangajwe mbere ko afite iyi virusi, waje aturutse mu Birwa bya Fiji.

Ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri, Minisiteri y’Ubuzima nk’uko bisanzwe mu masaha y’umugoroba yatangaje ko hagaragaye undi muntu wanduye coronavirus mu Rwanda, uwo akaba ari Umurundi waje aturutse i Dubai.

Inzego zitandukanye mu gihugu n’abantu ku giti cyabo barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima kuwa 14 Werurwe, ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo gikomeje kujegeza Isi, aho igihugu cyibasiwe cyane ari Ubutaliyani.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye ko insengero zifunga guhera ku Cyumweru tariki 15 Werurwe, hashishikarizwa ko abantu basengera mu ngo; yanzuye kandi ko amashuri yose mu gihugu afunga guhera kuwa 16 Werurwe.


Abakozi babyumvikanyeho n’abakoresha babo basabwe gukorera mu ngo aho bishoboka, abantu kandi babuzwa ku mahuriro y’abantu benshi nk’imikino n’ubukwe.

Ibikorwa by’ubucuruzi nka hoteli na resitora byemerewe gukomeza gukora, ariko bishishikarizwa ko hajya habaho metero imwe hagati y’umuntu n’undi, ndetse abantu bashishikarizwa kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Muri izo ngamba za MINISANTE, yamenyesheje ko gukaraba intoki hakoreshejwe isabuni n’amazi meza no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirusi.

Kuva iki cyorezo cyadutse mu Bushinwa mu Kuboza 2019, abamaze kucyandura ku Isi ni 199,194, abo kimaze guhitana ni 7,994, mu gihe abavuwe bagakira bagataha ari 82,783., nk’uko imibare yo mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Werurwe ibyerekana.

U Bushinwa, u Butaliyani, Iran, Espanye n’u Budage, ni byo biri ku Isonga mu kugira abarwayi benshi ba Coronavirus, ari na ko biza ku isonga mu kuba bimaze gupfusha abaturage benshi.

U Bushinwa bumaze gupfusha abantu 3 237 muri 80 894 banduye iyi ndwara.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/03/2020
  • Hashize 5 years