Mexico igiye gusubiza iwabo abimukira Bambutse umupaka w’Amerika Ku buryo bw’urugomo

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Mexico yatangaje ko izasubiza iwabo muri Amerika yo hagati abimukira bagera hafi kuri 500 ivuga ko bagerageje kwambuka umupaka ku ngufu ngo binjire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Mexico rivuga ko abo bimukira batawe muri yombi ku cyumweru nyuma yo kugerageza kwambuka umupaka “mu buryo bw’urugomo” kandi “butemewe n’amategeko”.

Videwo igaragaza abantu babarirwa mu macumi – barimo abagore n’abana – birukankira ku ruzitiro rutandukanya ibyo bihugu byombi hafi y’umujyi wa Tijuana.

Abakozi bo ku mupaka b’Amerika bakoresheje imyuka iryama mu maso mu kubatatanya.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Mexico rivuga ko itsinda ry’”Abimukira bagera hafi kuri 500 bagerageje kwambuka umupaka mu buryo bw’urugomo”.

Ryongeyeho ko abamenyekanye ko bari bari muri ibyo “bikorwa by’urugomo” bagiye gusubizwa iwabo ako kanya.

Iryo tangazo rivuga ko uburyo iryo tsinda ryakoresheje, “Aho kugira ngo bubafashe mu ntego zabo” bwarenze ku mategeko agenga abimukira kandi ko bwashoboraga guteza “Ikibazo gikomeye”.

Umwuka wakomeje kuba mubi mu mujyi wa Tijuana kuva hagera abimukira babarirwa mu bihumbi mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Bageze muri uwo mujyi nyuma yo gukora urugendo rwa kilometero ibihumbi bine bava muri Amerika yo hagati.

Bavuga ko bahunga ihohoterwa, ubukene n’ibikorwa by’urugomo mu bihugu bakomokamo bya Honduras, Guatemala na El Salvador.

Ariko ubu bagomba gutegereza igihe kirekire ngo barebe niba ubusabe bwabo bw’ubuhungiro buzemerwa n’Amerika, mu gihe Perezida Donald Trump w’Amerika yasezeranyije ko azabahamisha ku mupaka na Mexico kugeza igihe inkiko zifatiye umwanzuro ku busabe bwabo – ibintu bishobora kumara amezi.

Mu gihe bamwe muri bo bakomeje guta icyizere, ku cyumweru abimukira bagera hafi kuri 500 bari bari mu myigaragambyo mu mahoro basaba uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro muri Amerika.

Bateraga hejuru bati: “Ntabwo turi abanyabyaha! Turi abakozi bakorana umurava”.

Alfonso Navarrete, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Mexico, yavuze ko abimukira bari basabye ubufasha ngo bategure iyo myigaragambyo, ariko ko hari amakuru yuko bashishikarijwe n’abayobozi babo kwigabamo amatsinda ngo bashobore kwirukira ku mupaka bagerageza kwambukira muri Amerika.

JPEG - 52.2 kb
Itsinda ry’abimukira bashoboye kurira uruzitiro rwa mbere rwo ku mupaka wa Mexico n’Amerika
JPEG - 93.4 kb
Abimukira bakomeje guta icyizere, ubwo birukiraga ku mupaka w’Amerika na Mexico, bagerageza kwambukira muri Amerika ku cyumweru

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/11/2018
  • Hashize 5 years