Menya Ingoro za Rwabugili zari mu Rwanda n’icyo zasobanuraga ku bagore

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abatekereza b’amateka, bakunze kuvuga ibigwi n’ibirindiro by’umwami Kigeli Rwabugili, abandi bagatangarira ubutwari bwe butagamburuzwaga n’ingeruza z’I shyanga bwatumye yoromya amahanga kakahava.

Umwami Rwabugili yagize ibishya byinshi ku butegetsi bwe no mu mateka y’u Rwanda, ku buryo bugaragarira buri wese. Muri ibyo bishya bitazibagirana harimo kuba ari we mwami wari ufite ingoro za cyami nyinshi mu gihugu.

Izo ngoro nizo zabagamo abagore be yari yaragabanyijemo ibyiciro bitatu kandi byari bifitanye amazina ndangatandukaniro ahanini ashingiye ku cyubahiro bahabwaga ibwami. Ingoro za Rwabugili zari mu gihugu, ni izi zikurikira:

1. Bweramvura bwa Kinihira (Kinihira ya Ruhango), hari kwa Kanjogera nyina wa Musinga na Munana.

2. Mwima wa Nyanza (Busasamana ya Nyanza), naho hari kwa Kanjogera

3. Rukambura i Musambira (Musambira ya Kamonyi), hari kwa Nyiramparaye nyina wa Muhigirwa.

4. Mata ya Muhanga (Muhanga), hari kwa Nyiramarora nyina wa Kamarashavu na Berabose.

5. Giseke na Nyagisenyi (Rusatira ya Huye), hari kwa Kanjogera

6. Mwulire wa Save (Save ya Gisagara), hari kwa Kagoyire nyina wa Karunganwa

7. Ku Muganzacyaro wa Runda na Gihara (Runda ya Kamonyi) birashoboka ko nta mugore yahashyize

8. Ku Ngara za Bumbogo (Bumbogo ya Gasabo), hari kwa Kanjogera

9. Gasabo ka Rutunga (Rutunga ya Gasabo), hari kwa Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa

10.Kayanga ka Rutunga(Rutunga ya Gasabo), hari kwa Nyiraburunga

11. Nyarubuye rwa Kigali (Kigali cya Nyarugenge), hari kwa Kanjogera

12. Kabuye ka Jabana (Jabana ya Gasabo), hari kwa Kanjogera

13. Kabasanza ka Runda(Runda ya Kamonyi), hari kwa Nturo (Umutwakazi)

14. Rwamagana (Kigabiro cya Rwamagana), hari kwa Nyiranshongore

15. Gatsibo k’imitoma (Gatsibo ka Gatsibo), hari kwa Kanjogera

16. Sakara mu Gisaka (Gahara ka Kirehe), hari kwa Kanjogera

17. Mu Ruhango rwa Kigali (Kigali cya Nyarugenge), hari kwa Nyambibi, wa kabiri, aho asendewe hashyirwa Muserekande Nyiragahumuza.

18. Gitovu na Mpemba (Ntongwe ya Ruhango), hari kwa Mukaremera

19. Rwamaraba (Nyamabuye ya Muhanga) hari kwa Nyambibi wa mbere nyina wa Nshozamihigo

20. Nyamagana ya Nyanza (Mukingo ya Nyanza), Hari kwa Nyirabaziga

21. Rubengera mu Bwishaza (Rubengera rwa Karongi), hari kwa Nyirandilikirwa

22. Nyamirundi mu Kinyaga ( Bushenge ka Nyamasheke), hari kwa Mucuma wa Rwampembe

23. Mata ya Kigarama (Cyuve ya Musanze), hari kwa Nyambibi wa Rushingwankiko, wa mbere nyina wa Nshozamihigo

24. Rugeshi (Cyuve ya Musanze), hari kwa Nyambibi ya Rushingwankiko.

25. Mbungo mu Bufumbira (Uganda), hari kwa Kumukera nyina wa Nyindo, aho aviriye ibwami rwahawe Berabose umukobwa wa Rwabugili na Nyiramarora,

26. Kageyo ka Cyingogo (Kageyo ka Ngororero), hari kwa Kangeyo ka Kanyabujinja, umuhundwangeyo wa Ngarambe.

27. Nyamasheke ya Kinyaga (Kagano ya Nyamasheke), hari kwa Nyirandilikirwa.

28. Nyakarengo ku Ijwi (Ijwi rya Congo), nta mugore yahashyize

29. Mu Ngeli muri Nyaruguru (Kibeho ya Nyaruguru), niho hari haragabiwe Kagoyire bitaga Umusana wo mu Magaju.

30. Kamonyi (Ngamba ya Kamonyi: Urw’umuhango), hari kwa Kabarere ka Shumbusho, nyina wa Rwampungu wa Gashamura, umutsobe w’umwiru

31. Mukingo ( Mukingo ya Nyanza: Urw’umuhango), hari kwa Nyirabaziga

32. Buhazi (Rubengera ya Karongi: Urw’umuhango), hari kwa Nyirandilikirwa

33. Munyaga (Munyaga ya Rwamagana), hari kwa Nyambibi wa gatatu, mwene Ruganguka.

34. Rugenge muri Ngenda (Nyarugenge ya Bugesera ), hari kwa Murerwa wa Ngwije

35. Rutaraka mu Mutara ku Muvumba ( Nyagatare), hari kwa Nyirambibi (Umuja wa Rwabugili mwe Ntare Rwamigereka wa Nkole yigeze kunyaga inka)

36. Ku Ruganda ( Kamembe ya Rusizi), hari kwa Gatoyi nyina wa Cyitatire

37. Ku Nzinza ( ku Itambi ya Congo), nta mugore yahashyize

38. Muyumbu mu Ndorwa (Kiyombe cya Nyagatare)

Kanjogera wari umugore w’inkundwakazi wa Rwabugili, ni we wari wihariye ingoro nyinshi, yari afite ingoro zigera kuri 8 yagengaga, agakurikirwa na Nyambibi nyina wa Nshozamihigo wagengaga ingo eshatu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/09/2021
  • Hashize 3 years