Menya inama igirwa abagore n’abakobwa ku girango ntibahinduke ibikoresho by’inshuti zabo
Abakobwa benshi cyangwa abagore usanga iyo bari mu rukundo bahinduka nk’igikoresho cy’abo bakundana kuko guhakana icyo batishimiye bibagora.
Bamwe baba bafite ubwoba bwo gutakaza abakunzi ngo ibyiza ni uko mwatandukana uzize kureba kure no kumenya guhakana igihe ikintu utakishimiye aho kurindira ko azaguhararukwa akakureka bitewe n’uko nta nama nzima wungura uwo mukunzi.
Urubuga elcrema rutanga inama ku bagore n’abakobwa kugira ngo bajye babasha kwihagararaho ntibahinduke ibikoresho by’inshuti zabo kuko bibagiraho ingaruka nyinshi.
1. Ntukamwemerere ko muryamana bitakurimo
Iyo ugikundana n’umusore ukamumenyereza ko muryamana,agaciro yaguhaga kagenda kagabanuka.
Niba koko umusore agukunda ukamwangira ko muryamana igihe mutarabana n’ubundi arakomeza akagukunda akanabikubahira.
Gukundana ni ukwitonda, n’iyo umusore yakubwira ko nubyanga mutandukana uba ugomba kwihagararaho kuko si we wenyine ubuzima bwawe buba bwubakiyeho.
2. Wikwita ku magambo, reba ibikorwa
Bavuga ko ingunguru zirimo ubusa arizo zivuga cyane. Ntabwo umukobwa muzima ushaka kubaka urugo agendera ku magambo asize umunyu abwirwa nyamara atagira ibikorwa.
Umuntu ugusezeranira ibintu byinshi ariko ntibisohore ,iyo ukomeje kumwihambiraho uhinduka igikoresho cye kuko ari wowe ushyira mu bikorwa ibyo yavuze maze akagufa uko yiboneye.
3. Wikwihambira ku muntu utagukunda
Iyo wiyeguriye umugabo utari mu rukundo neza twavuga ko asa n’uwikinira, birakuvuna cyane, ugasanga umutima wawe uhora ubabaye.
Agukoresha uko abyumva akagufata uko abonye akakuvugisha cyangwa akabireka kuko aba aziko ntacyo we ahomba.
Ugomba kubanza ukagenzura ukamenya koko niba ibintu arimo abikomeje, niba agukunda koko , ni bitaba ibyo uzavunika kandi ni yo mubaye urugo urwikorera wenyine.
4. Reba ibihe mugirana niba byungura
Ntabwo uba ukwiriye guhatiriza ngo ukomeze wishyiremo umuntu mumarana igihe kinini mutongana kurenza uko mwishimana.
Igihe iminsi yanyu myinshi muyimarana hari ibyo mutumvikana kurenza ibyo mwumvikanaho, uba ugomba gufata umwanzuro wo kwibohora izo ngoyi.
Iyo uri kumwe n’umuntu muhuje utagukandamiza muhora mwishimye mugakina mukagira n’ibihe byo guseka.
5. Ntukemere inama ze mbi
Ugomba kuba umukobwa utemera gushyira mu bikorwa inama mbi z’inshuti ye.
Iyo utangiye gushyira mu bikorwa inama mbi akugiriye, birangira utakigira ikintu uhakana, ugahinduka umucakara we ndetse byanarangira akaba yakwihakana.
Ugomba kwiga guhakana kuko nibwo nawe azakugarukira akabona ko hari aho mutandukaniye hari icyo umaze mu buzima bwe.
6. Banza urebe uburyo yita ku muryango we
Niba atita ku muryango we, na we ntazakwitaho. Umusore udafitanye imibanire myiza n’ababyeyi cyangwa n’abagize umuryango, nawe ntazagutinya azagufata uko yiboneye udafite n’uwo utakira kuko atabibonamo.
7. Genzura ko uri umuntu umuteye ishema
Umusore utakwishimira,azajya aguhamagara gusa ariko hari icyo agukeneyeho cyangwa izindi gahunda agufiteho.Bene uwo nguwo ntabwo azakwereka inshuti ze.
Uwo muntu uzakwihererana akakugaragariza ko mu byumva kimwe ariko mu bandi akaryumaho, burya ntabwo aba ashobora kuzagukoresha ibyo ashaka.
Nubwo izina atari kamara hari n’izindi zakurikizwa, icy’ingenzi ni uko umuntu agomba kwiha agaciro kugira ngo n’abandi bakamuhe.