Menya ibiribwa umugabo yafata bikamufasha kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Amafunguro menshi atandukanye umuntu w’igitsina gabo aba agomba gufata kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kandi akamufasha kuzuza inshingano z’urugo nko gutera akabariro ndetse akabasha no guha umubiri we ubudahangarwa cyane mu bice myibarukiro bye.

Kurya inyama zitukura

Kurya inyama zitukura kenshi ku muntu w’umugabo byongera intungamubiri kandi bigakomeza n’imitsi, bitandukanye cyane no kuba wafata izindi bitandukanye zose harimo iz inkoko cyangwa izindi zose zidatukura.

Kurya amafi

Ni byiza ko umugabo arya amafi ndetse n’ibiyakomokaho kenshi kuko bifasha umutima gukora neza no kukomeza imikaya kandi bikarinda n’ubugumba ku bantu b’igitsina gabo.

Avoka

Uru rubuto rufite umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu muri rusange ariko cyane cyane ku bagabo kuko umuntu ukunda kururya ruramubyibushya cyane.kubera amavuta aba muri uru rubuto, biba byiza ugiye ufata nibura agasate kamwe kangana na kimwe cya kane cy’urubuto rwose uko umaze gufata amafunguro asanzwe.

Kunywa amata

Kunywa amata n’ibindi biyakomokaho ni ingenzi cyane kuko byongera ibinure mu mubiri ugasanga umubiri unoze kandi ibi bigaragara ku bantu b’igitsina gabo kuruta abandi

Kurya imineke

Kurya imineke cyane ni byiza ku bantu b’igitsina gabo kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, gukomeza amagufa n’imitsi. Umugabo urya imineke cyane kandi agira ubushake n’imbaraga mu gihe cyo gutera akabarariro

Isosi y’inyanya

Gufata iyi sosi ni byiza cyane kuko birinda indwara zitandukanye harimo na kanseri zifata imyanya myibarukiro y’umugabo

Kurya amafunguro arimo soya

Soya nayo ni kimwe mu biribwa bifite akamaro gakomeye mu kurinda kanseri yibasira imyanya myibarukiro y’abagabo cyane cyane udusabo tw’intanga.

Imbuto n’imboga z’umuhondo

Izi mbuto ni ingenzi cyane ku banu b’igitsina gabo zirimo imyembe, amacunga, amapera ndetse n’imboga nka caroti, inkeri n’izindi kuko zituma imyanya myibarukiro yabo ikura neza.

Kurya ibinyabijumba

Ibi nabyo ni ingenzi cyane kuko birinda indwara zibasira umutima ndetse na kanseri, ni ukuvuga ibijumba, ibirayi, amateke n’ibindi byose burya bibasha kurinda kanseri cyane ifata udusabo tw’intanga.

Kunywa ikawa

Kunywa icyayi cy’ikawa ni byiza cyane kuko cyongera imbaraga mu mubiri.

Ibi byose ni bimwe mu bishobora gutuma ubuzima bw’umugabo bugenda neza muri rusange kandi bikamufasha kwita ku rugo ndetse no kuzuza inshingano aba asabwa kubahiriza cyane cyane mu buriri kuko igihe atameze neza nta n’ubwo yabasha kuzuza izo nshingano.Ni inshingano z’umugore kumenya uko ategurira umugabo amafunguro yabafasha bombi kugubwa neza.


Amafunguro menshi atandukanye umuntu w’igitsina gabo aba agomba gufata kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kandi akamufasha kuzuza inshingano z’urugo nko gutera akabariro ndetse akabasha no guha umubiri we ubudahangarwa cyane mu bice myibarukiro bye.

Yanditswe na Salongo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2017
  • Hashize 7 years