Menya Ibintu Bitangaje ku Gihugu cya Australia

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Igihugu cya Autralia ni kimwe mu bihugu byiza kandi bifite ubuzima bwiza muri rusange ndetse kiza ku mwanya wa6 Nyuma y’Uburusiya, Canada, Ubushinwa, USA ndetse na Brazil. Iki gihugu kizengurutswe n’ibirwa nka Tasmania ifite ubuso bwa kirometero 68,401. Benshi kuri iyi si bagira indoto zo kujyayo n’ubwo bahamya ko ari kure, kandi bihenze kujyayo, ariko ngo ninako hari byinshi byiza bikurura ba Mukerarugendo.

Iki gihugu ngo kiberamo bumwe mu bwoko bw’inyamaswa utasanga ahandi hantu ku Isi cyane cyane ubwoko bw’Inyoni, inzoka, kangaroo ndetse n’ibindi byiza bitatse iki gihugu nk’ibiyaga bitandukanye.

Autralia ifite umurwa mukuru witwa Camberra.

Igitangaje kuri uyu murwa ngo ni uko abaturage ba Autralia badashobora kwemeza ko ariwo mujyi mukuru , kuko mu mwaka wa 1908 aribwo bafashe icyemezo cyo kubaka undi mujyi hagati y’indi migi ibiri ya Sydney na Melbourne. Ngo rero baje kwemeza ko bawuhindura umwe maze bawita Camberra, ariwe mu rwa mukuru kugeza ubu.

Autralia ni cyo gihugu cyonyine ku isi gifite ubwoko bw’inzoka zifite ubumara bw’uburozi.




Iyi nzoka izwi cyane ku izina rya “Fierce snake” ni yo nzoka ku isi ifite ubumara bw’uburozi. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ifite uburozi bwa “venom”bushobora kwica abantu 100 kandi bwageze mu maraso y’umuntu umwe gusa akanduza n’abandi.

Iyi nzoka ishobora gukura ku buryo igira metero 2 na santimetero 5 , naho iyaba arinto ntige munsi ya metero 1 na santimetero 8. Nk’uko tubikesha”Wikipedia” iyi nzoka ngo igira umuvuduko wihuta cyane ndetse ikanihindukiza yo ubwayo ku wundi muvuduko udasanzwe.

Ariko ngo kurundi ruhande iyi nzoka igira ubwoba cyane kandi ntishabutse cyane kandi ngo iboneka ahantu mu butayu mu burasirazuba bwa Autrialia dore ko hatanagera n’abantu cyane.

Autralia ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi baturuka hirya no hino ku isi.

Nk’uko tubikesha ibiro bishinzwe ibarurishamibare ry’abaturage mu gihugu cya Autralia, gitangaza ko abarenga kimwe cya kane ¼ ni ukuvuga Miliyoni 24 z’abaturage bafite ubwenegihu bw’ahandi.

Autralia ifite ikigero cyabimukira baturuka hirya no hino ku isi kigera kuri 5.65ku gihumbi mu mwaka wa2015 mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ari 3.86 ku gihumbi naho Ubwongereza bukagira 2.54 ku gihumbi.

Autralia ni kimwe mu bihugu bifite umubare w’abaturage bake ku isi.

Autralia ni kimwe mu bihugu bifite abaturage bake ku isi kuko, nibura abagera kuri 3.13 batura kuri kirometero kare imwe, mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zo abantu 33 batura kuri kirometero kare imwe.

Ngo kandi abaturage barenga 60% batuye mu migi itanu gusa (5) ariyo Adelaide, Brisbane, Sydney, Melbourne ndetse na Perth. Ikindi kandi ngo iyo urimo ukora nka siporo yo kwiruka cyangwa undi mukino usaba kuva hamwe ujya ahandi ngo ushobora kugenda ukaba wamara ikimweru cyose utarabona Umuntu n’Umwe.

N’Ubwo ngo bizwi ko iki guhugu kizwi kuba kigira izuba ndetse n’ubushyuhe bwinshi, nyamara ngo si ukuri.

Ngo mu by’ukuri umusozi mu muremure wa Alps ugaragara mu bihugu byinshi by’uburayi nka Switzerland ndetse n’ahandi ngo ugaragara neza muri Autralia, ari naho hegereye Umusenyi mwiza wo ku nyanja (beaches) ufatwa nk’uwambere kuri iyi si ya Rurema.

Ndetse iyi Beaches ikaba ariyo ikurura abantu muri iki gihugu.

Autralia ni cyo gihugu cya mbere cyubatse urukuta rurure rugabanya ubutaka n’ubundi ku Isi.

Uru ruzitiro ruzwi ku izina rya “Dingo fence” ni rwo rurerure kuri iyi si nyuma y’Ubushinwa. Uru rukuta cyangwa uruzitiro rugabanya umugabare wa Australia mo ibice bibiri, uru ruzitiro ry’ubwirinzi bwubatswe mu mwaka 1880 mu rwego rwo kurinda agake ka “South Queensland”kororerwagamo amatungo, igihe hajyaga haterwa n’Inyamaswa zo mwishayamba.

“Dingo fence” ifite uburebure bwa kirometero 5614 z”uburebure mu gihe urwo mu Bushinwa rufite gusa kirometero 725.

Autralia ifite ikirwa cya Tasmania gifatwa nk’ikitegerezo ku buzima bwiza mu mibumbe yose.

Tasmania ni hamwe mu hantu heza buri wese aba agomba gupfa ageze, ukeretse ibihakorerwa n’ibihari byakozwe n’abantu ariko ngo ifite ibyiza byayo karemano nk’akayaga gahuha neza, na mahumbezi meza. Mu mwaka ushize abakererugendo barenga Miliyariridi 7 basuye autralia, muribo abarenga miliyaridi basura ikirwa cya Tasmania.

Aha kandi niho usanga ubu bwoko bw’udusimba utasanga ahandi kuri iyi si.


Yanditswe na Ukuriyemfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2016
  • Hashize 7 years