Menya Ibintu birindwi umugabo wawe yumva wahora umubwira
Yaba ari umusore cyangwa se umugabo wubatse urugo, ngo hari ibintu bitajya bihinduka harimo nk’ibijyanye no kwihagararaho, gukenera icyubahiro no kumva ko akenewe. Kandi ngo ibi si ibikenerwa gusa n’igitsina gore, ahubwo usanga n’abagabo nabo babikenera nk’uko bivugwa n’urubuga rwa internet www.yourtango.com.
Uru rubuga rero rwashyize ahagaragara interuro 7 abagabo cyangwa se ngo igitsina gabo muri rusange bakunda kubwirwa bikabashimisha ku rugero ruri hejuru maze ubuzima bw’urukundo bukabaryohera.
Izo nteruro ni izi zikurikira:
1. Urasa neza
Burya ngo si abagore gusa bakunda kugira urwikekwe rw’uko haba hari ikintu kitameze neza kuri bo nko kuba imyenda itameze neza, imisatsi n’ibindi, ngo ahubwo n’abagabo nabo usanga bahorana uru rwikekwe aho baba bifuza ko abakunzi babo bababona basa neza, ko bambaye neza, ko baberewe n’ibindi nk’ ibyo. Ibi ngo iyo babibwiwe n’abakunzi babo biyumvamo imbaraga n’ubushobozi budasanzwe mu rukundo.
2. Nkunda ukuntu uteye
Abagabo cyangwa se igitsina gabo aho kiva kikagera bahora bumva baba banini ariko bafite imbaraga, cyane cyane bakifuza kugira igituza kinini ku buryo ubabona wese abona ko bafite imbaraga, ko ari abagabo nya bagabo, rero ngo iyo umukobwa cyangwa se umugore we amubwiye ko ateye neza, ko afite igituza cyiza, ko ari umusore (afite imbaraga) ngo biramushimisha cyane ndetse akifuza kubibwirwa kenshi.
3. Wakoze neza/ 4.wanshimishije
Kuko abagabo bahora bumva ibintu byose bisaba imbaraga cyangwa se n’ibyoroheje ari bo babigiramo uruhare cyane, ngo baba banifuza ko abakunzi babo babereka ko babibonye harimo nko kubabwira ko bakoze neza. Ibi ngo bituma bagira umurava udasanzwe, aho usanga bifuza gukora cyane kugira ngo baze kubwirwa ko bakoze neza ubundi bishime.
5. Uriya mukobwa ashobora kuba yagukunze
Kubwira umugabo cyangwa se umusore ko abakobwa bamukunda bimuremamo icyizere akumva ko akomeye. Niba rero ngo uri umugore cyangwa se umukobwa ukabona ko abandi bakobwa bamureba, witinya kubimubwira kuko ngo binamwereka ko nta mpungenge umufitiye ndetse ko umubonamo ubushobozi bwo kuba nta mukobwa washobora kumuhindura.
6. Uri mu kuri
Abantu bose muri rusange bakunda kubwirwa ko bari mu kuri ku bitekerezo batanze, ku byo bakoze n’ibindi ariko ngo abagabo bo babikunda kurushaho kuko bibereka ko bazi gutekereza ko n’ibitekerezo byabo ari bizima. Rero ngo bakunda kandi bakishimira kubwirwa iri jambo n’abo bakunda kuko babona ko ari ab’agaciro ndetse ko n’ibitekerezo byabo ari ingirakamaro.
7. Wamfashije
Abagabo bakunda gusabwa ubufasha n’abakunzi babo kuko ngo bibereka ko hari akamaro bafite kandi ko kuba bari kumwe mu rukundo bihabwa agaciro, ngo kabone n’ubwo cyaba ari ikintu cyoroshye gute, ngo iyi nteruro “wamfashije” barayikunda cyane akaba ari na yo mpamvu iyo ubwiye umusore cyangwa se umugabo kugufasha abikorana umurava udasanzwe kugira ngo ubibone kandi uzongere umusabe ubufasha