Menya ibintu bidasanzwe kwi fatwa rya Besigye i Nairobi akajyanwa i Kampala

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 2 days
Image

Gufatirwa muri Kenya no koherezwa muri Uganda mu buryo budasanzwe kwa Kizza Besigye mu byumweru hafi bibiri bishize byaramaganwe kandi bitera ubwoba benshi ku guhererekanya amakuru y’ubutasi ku bantu hagati y’ibi bihugu byombi.

Abashyigikiye Besigye hamwe n’umugore we bagiye bahishura amakuru arambuye ku buryo uyu mugabo yashimuswe n’abantu bari biyise abashinzwe umutekano muri Kenya.

Amakuru avuga ko batangiye kumuneka agifata indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda yerekeje i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko afatwa akohererezwa urukiko rwa gisirikare iwabo inzira zo kohererezanya abakekwaho ibyaha zitubahirijwe.

Mu gihe Kenya isubiramo ko nta ruhare yabigizemo kandi irimo kubikoraho iperereza, Uganda ivuga ko Kenya yari izi neza umugambi wose, ko Kenya ari yo yatanze ubutasi bwose mu kugera kuri Besigye.

Mu gihe byitezwe ko agaruka mu rukiko rwa gisirikare i Kampala, twashyize hamwe ibyo tuzi kugeza ubu kuri uku gufatwa no koherezwa kudasanzwe.

Kizza Besigye ni nde?

Besigye yiyamamarije gutegeka Uganda inshuro enye atsindwa na Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi kuva mu 1986.

Vuba aha Besigye ntabwo yabonetse cyane muri politike, kandi ntiyiyamamaje mu matora aheruka ya 2021.

Ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka, yashinze ishyaka rishya, People’s Front for Freedom (PFF) nyuma yo kuva mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) yashinze mu myaka 20 ishize.

Uyu mugabo, mu myaka myinshi yashize yagiye agenda muri Kenya yisanzuye, rimwe na rimwe akajyayo kwitabira ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru – nubwo bwose yari utavugarumwe n’ubutegetsi kandi anenga cyane Museveni.

Besigye w’imyaka 68, ari mu bahoze ari abarwanyi ba Yoweri Museveni bamugejeje ku butegetsi bahiritse Milton Obote.

Ni iki cyaganishije ku gushimutwa kwe?

Kuri iyi nshuro Besigye yari yagiye i Nairobi kwitabira kumurika igitabo cya Martha Karua, umunyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi muri Kenya.

Besigye yageze i Nairobi mu gitondo ku wa 16 Ugushyingo(11) maze afata taxi imujyana kuri hoteli mu gace ka Nairobi kitwa Hurlingam. Yari aherekejwe n’inshuti ye y’igihe kirekire Ally Obeid Lutale.

Nyuma y’amasaha macye, yavuye kuri iyi hoteli, afata taxi imwerekeza mu kandi gace ka Nairobi kitwa Riverside Drive, muri 5km uvuye kuri iyo hoteli, mu nama bwite, nk’uko abo mu ishyaka rye babivuga.

Aho, ni bwo bwa nyuma yabonetse kugeza nyuma y’iminsi ine agaragaye muri Uganda.

Besigye (iburyo) inshuro nyinshi yagiye aregwa mu nkiko za Uganda, aha ni mu 2005 ari mu rukiko
Insiguro y’isanamu,Besigye (iburyo) inshuro nyinshi yagiye aregwa mu nkiko za Uganda, aha ni mu 2005 ari mu rukiko

Umushoferi wa taxi avuga ko yategereje uyu mugabo amasaha arenga 12, mbere yo gufata umwanzuro wo kwigendera abonye atitaba teleohone.

Itsinda rya Besigye muri Uganda ryatangiye gutanga ubutumwa bw’impungenge nyuma y’uko babonye ko atitaba telephone.

Kubura kwe kwanditswe mu binyamakuru mu karere, mu gihe umugore we Winnie Byanyima – ukuriye ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA ku isi (UNAIDS) yagiye ku mbuga nkoranyambaga akandika ko umugabo we “yashimutiwe” i Nairobi.

Umunsi wakurikiyeho, intebe yari yateguriwe mu kumurika cya gitabo, aho yari mu bari buhabwe ijambo, nta muntu wayicayemo, ababiteguye bavuga ko batewe impungenge no kubura kwe.

Uko Besigye yafashwe?

Besigye n’inshuti ye Lutale bageze kuri ‘apartment’ kuri Riverside Drive aho yagombaga guhurira n’umunya-Uganda utaratangajwe hamwe n’Umwongereza, nk’uko Byanyima yabivuze.

Uwo mwongereza bivugwa ko yari guhuza Besigye n’itsinda rya bagenzi be n’abandi bakora business, bari bagaragaje ubushake bwo gufasha ishyaka PFF, nk’uko Byanyima abivuga.

Muri icyo cyumba hari ikintu kiboneka nk’igikarito kirimo amafaranga. Umwe mu bari kubakira yari afite imbunda ebyiri.

Nyuma gato yo kwibwirana, abagabo umunani bambaye imyenda ya gisivile bavuze ko ari abapolisi ba Kenya barakomanze barinjira babwira Besigye n’abo bari kumwe ko batawe muri yombi, nk’uko Byanyima yabibwiye ikinyamakuru The Citizen.

Besigye yagerageje gusobanura ko we ntaho ahuriye n’ibintu biri muri icyo cyumba, ariko aba bagabo ntabwo bamwumvise.

Bane muri abo bagabo bafunze Besigye na Lutale babashyira mu modoka ifite nimero ziyiranga (plate number/plaque) zo muri Kenya maze bugorobye bafata inzira yerekeza ku mupaka wa Uganda.

Byanyima ati: “Biboneka ko ari umugambi wari wateguye neza”.

Amakuru avuga ko Besigye yacishijwe ku mupaka wa Malaba hagati ya Kenya na Uganda
Insiguro y’isanamu,Amakuru avuga ko Besigye yacishijwe ku mupaka wa Malaba hagati ya Kenya na Uganda

Mbere yo kwambuka binjira muri Uganda, ba bagabo bane barahinduye bareka kuvuga Igiswahili batangira kuvuga indimi zo muri Uganda, Ikinyankole n’Ikigande.

Besigye na Lutale basubijwe muri Uganda badafite ibintu byabo, harimo pasiporo, zaje gufatwa nyuma n’abo mu ishyaka rya Besigye kuri ya hoteli yari yabanjemo.

Ibrahim Ssemujju Nganda umuvugizi w’ishyaka PFF yabwiye ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda ko Besigye n’inshuti ye banyujijwe ku mupaka wa Malaba nta guhagarara kubayeho ngo babazwe ibyangombwa.

Ati: “Bahinduye imodoka gusa. Ya modoka yo muri Kenya bayisize ku mupaka wa Malaba bajya mu yindi ifite ibiyiranga byo muri Uganda”.

Kuki Besigye yafashwe, ese yaragambaniwe?

Chris Baryomunsi, minisitiri w’itumanaho wa Uganda yatangaje ko abashinzwe iperereza bari bafite amakuru ahagije atuma bafatira Besigye i Nairobi.

Yavuze ako abategetsi ku ruhande rwa Kenya bafashije muri iyi ‘operation’ yambukiranya umupaka, nubwo abategetsi muri Kenya bavuze ko nta kintu bari bayiziho.

Besigye ubu arimo kuburanishwa i Kampala – aho kuba i Nairobi, kuko icyaha ashinjwa gutegura “cyari icyo gukorera Uganda, si Kenya”, nk’uko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yabibwiye BBC.

Yongeyeho ati: “Dufite imikoranire na bagenzi bacu muri Kenya mu guhangana n’ibibazo by’umutekano w’akarere.”

Gusa ntiyasobanuye impamvu hatabayeho kohereza uyu mugabo iwabo mu buryo busanzwe bugenwa n’amategeko.

Amakuru avuga ko gufatwa kwa Besigye byamaze amezi bitegurwa kandi byashobotse kubera uruhare rw’abantu bo hafi ye.

Abateguye ya nama ya Riverside Drive bivugwa ko ari Umwongereza n’umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda, bombi baziranye neza na Besigye, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.

Umugore we avuga ko uwo Mwongereza wari muri iyo nama ari “umugambanyi wishyuwe ngo agerageze gushyira intwaro” kuri Besigye.

Kuki Besigye ari mu rukiko rwa gisirikare?

Mu myaka za mirongo ishize, abasivile amagana bagiye baburanishwa mu nkiko za gisirikare muri Uganda nubwo Urukiko rurengera Itegekonshinga ibi rwabyamaganye.

Besigye – utari mushya mu kuregwa mu nkiko za gisirikare, yasubiyeyo kuko yishyikirije ubwe itegeko rya gisirikare, nk’uko Brig Gen Kulayigye yabibwiye BBC.

Mu cyumweru gishize, we n’uwo bareganwa bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye nyuma y’iminsi ine nta uzi aho bari.

Bararegwa ibyaha bine birimo gufatanwa intwaro (pistols) ebyiri n’amasasu, no gushaka kugura imbunda ku banyamahanga mu mujyi wa Geneva mu Busuwisi, Athens mu Bugereki na Nairobi muri Kenya.

Besigye na Lutale bahakana ibyo baregwa.

Besigye aramutswa n'abamushyigikiye ubwo yazanwaga mu rukiko tariki 20 Ugushyingo(11)
Insiguro y’isanamu,Besigye aramutswa n’abamushyigikiye ubwo yazanwaga mu rukiko tariki 20 Ugushyingo(11)

Besigye kandi yamaganye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare, avuga ko niba hari ibyo aregwa akwiye kubiburanaho mu rukiko rwa gisivile.

Umunyamategeko we avuga ko ibyaha umukiliya we ashinjwa byabereye hanze ya Uganda bityo ko arimo kuburanishwa binyuranyije n’amategeko.

Gusa urukiko rwatesheje agaciro uruhande rw’uregwa rutegeka ko akomeza kuburanishwa.

Abaregwa bakatiwe gufungwa by’agateganyo muri gereza ya Luzira kugeza none tariki 2 Ukuboza aho basubira mu rukiko.

Agather Atuhaire, umunyamategeko wo muri Uganda akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira, yabwiye BBC ko Kenya yari gufata Besigye ikamwohereza hisunzwe amategeko agenga icyo gikorwa.

Winnie Byanyima avuga ko atize ko umugabo we azabona ubutabera.

Ariko Gen Kulayigye yavuze ko urukiko rwa gisirikare “atari urukiko gito”.

Ati: “Ubutabera buzatangwa.”

Byahungabanyije umubano wa Kenya na Uganda?

Abategetsi ba Kenya baheze hagati yo guceceka no kuvuga ko ntacyo bazi ku byabaye, mu gihe aba Uganda bavuga ko amakuru y’iperereza yahanahanwe hagati y’ibi bihugu.

Minisitiri Baryomunsi yabwiye NBS TV ati: “Leta ya Uganda yakoranye na leta ya Kenya. Naho ubundi se ni gute wafata umuntu hagati muri Nairobi ukamugarura muri Uganda, yaba n’indege cyangwa ku butaka, hatabayeho gufashwa byuzuye na Kenya?”

Abanyakenya benshi bibaza imiterere y’ubufatanye mu by’umutekano buri hagati y’ibihugu byombi ituma umuntu afatwa akoherezwa iwabo muri ubwo buryo.

Ku wa kabiri ushize, Musalia Mudavadi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya yirinze gusubiza abanyamakuru mu buryo busobanutse, avuga ko igihugu cye kidakwiye gucibwa urubanza “bihutiweho”.

Mudavadi, ari na we ubu minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’agateganyo, yavuze ko Kenya ari igihugu gifunguye imiryango. Gusa aburira abanyamahanga kwirinda guteranya Kenya n’ibihugu bavamo.

Yavuze ko ikibazo cya Besigye kizakemurwa mu nzira za dipolomasi, ko Uganda ari “umufatanyabikorwa ukomeye”.

Uganda kwemeza ko Kenya yagize uruhare mu gufata no kohereza Besigye byatumye leta ya Kenya inengwa cyane mu gihugu no muri Uganda.

Bamwe mu banya-Uganda bakoze imyigaragambyo imbere ya ambasade ya Kenya i Kampala mu gihe abandi bavuze ko batazongera kugura ibicuruzwa biva muri Kenya.

Gufata no gufunga Besigye byakurikiye ukundi gushimuta abantu no kuburirwa irengero muri Kenya, harimo uguheruka kw’abanya-Turkiya bafashwe bagasubizwa iwabo, bashinjwa umugambi mubisha kuri Perezida Recep Tayyip Erdogan.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 2 days