Menya ibintu 6 wakora ugahabwa imbabazi n’umukunzi wawe igihe wamukoshereje

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ubwumvikane buke no kubabazanya ni ibintu bigoye kwirinda mu rukundo icy’ingenzi ni ukumenya uko ubyitwaramo igihe bibaye. Niyo waba ubanye n’umukunzi wawe neza gute ntushobora kubura akantu gato ukora kakamubabaza niyo waba utabigambiriye.

Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukudo n’imibanire y’abantu rwatangaje mu bintu wakora ukababarirwa n’umukunzi wawe igihe wamukoshereje.

1.Emera ko wakosheje

Igihe cyose utaremera ko wakoze ikosa ntuba witeguye gusaba imbabazi. Umukunzi wawe azemera koko ko imbabazi uri gusaba zakuvuye ku mutima igihe uzaba wemeye ikosa ryawe kuko bizaba bigaragaza ko uzi neza ko warikoze kandi wababajwe naryo.
Niba ushaka kubabarirwa igihe wakoshereje umukunzi wawe iga kwemera ko wakosheje.

2. Gerageza gusubiza ibintu mu buryo

Kwemera ikosa gusa ntibihagije igihe usaba umukunzi wawe imbabazi, ugomba kwirinda kongera gukora ryakosa ryatumye murakaranya. Fata iya mbere usubize ibintu umu buryo ndetse urinde umukunzi wawe kuzongera kurakazwa n’iryo kosa ukundi. Nuramuka ubikoze gutyo uzaba umugaragarije ko koko wifuza kubabarirwa.

3. Garagaza amarangamutima y’ukuri

Igihe usaba umukunzi wawe imbabazi ntuzagire ubwoba bwo kumwereka amarangamutima yawe yose kuko bizamugaragariza ko utari kwishushanya.
Kugaragaza amarangamutima igihe usaba imbaza n’ingenzi cyane kuko bigufasha kongera kwizerwa no kubahwa n’umukunzi wawe.

4. Irinde kwisobanura

Ikosa abantu benshi bakunda gukora iyo basaba imbabazi ni ugushakisha impamvu zatumye bakora ikosa, igihe usaba imbabazi umukunzi wawe byirinde.

Iyo utanze impamvu n’ibisobanuro ku makosa yawe ntuba ugaragaza ko koko wakosheje kandi wifuza kubabarirwa. Iga gusaba imbabazi udatanga impamvu.

5. Menya icyo usabira imbabazi

Hari abantu basaba imbabazi ugasanga ntibazi mu by’ukuri icyo bazisabiye, ibi ntibikwiye kuko bigaragaza ko ntabushake bwo kuzisaba ufite.

Igihe usaba imbabazi umukunzi wawe ugomba kurasa ku ngingo ukamumenyesha ikosa usabira imbabazi. Niba se wamuciye inyuma ugomba gusaba imbabazi kubw’ikosa ryo kumuca inyuma ntumubwire ngo mbabarira kuko nakurakaje.

6. Mugaragarize ko wababajwe n’ikosa wakoze

Niba ubabaje umukunzi wawe, gerageza kwishyira mu mwanya we wumve uko amerewe. Umukunzi wawe akeneye kumenya ko wumva neza uburemere bw’akababaro watumye agira kuko niba ubyumva neza bizatuma usaba imbabazi ubikuye ku mutima ndetse ntuzongere gukora icyamubabaje ukundi.

Aho kuvuga gusa ngo mbabarira gerageza umubwire ko uzi neza ko ibikorwa wakoze byatumye ababara cyane kandi ko ubisabira imbabazi

Salongo Richard/MUHABURA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/05/2022
  • Hashize 2 years