Menya ibintu 2 byatuma ubana n’uwo mwashakanye mu munezero
Ubukwe n’umunsi mukuru uhuza imiryango ndetse ninshuti, abasore n’inkumi usanga bafite ibyiringiro n’inzozi kubuzima bwabo bw’ejo hazaza. Ariko inzira yo gushyingiranwa neza muri iki gihe ntabwo byoroshye. nkuko imibare yo gutandukana hagati y’abashakanye uyumunsi ibigaragaza , abashakanye benshi bahitamo kutarangiza urugendo rwo kubana akaramata nkuko baba babyiyemeje.
Kunanirwa kubana hagati y’abashakanye bishingira kubintu byinshi birimo nko kudahana umwanya uhagije hamwe, no kunanirwa gukomeza umurongo muba mwarihaye mukemeranya kubana.amahugurwa n’amasomo bihabwa abagiye gushyingiranwa ntibihagije kuburyo byafasha kunoza imibanire yabashakanye .
Ibi n’ibintu by’ingenzi byafasha abemeranyijwe kubana guhora bishimye kandi bagakomeza kubana neza nta ntonganya mu rugo.
1.Gusobanukirwa icyo ijambo ry’imana no gushyira mubikorwa icyo ritwigisha
Ubusanzwe ijambo ry’imana ritwigisha gukundana kandi niryo tegeko risumba ayandi mu mategeko y’imana nkuko muri bibiliya aho muri(Matayo 22: 35-40) bigaragara ko umwigishamategeko yabajije [Yesu] ‘iki kibazo: “Mwigisha, ni irihe tegeko rikomeye mu Mategeko?”
Yesu aramusubiza ati:
“’Kunda Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’
Iri ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye. Kandi icya kabiri ni nka:
‘Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Amategeko yose n’abahanuzi bamanika kuri aya mategeko yombi.
Akenshi ibibazo byabashakanye bishobora guturuka kumuntu umwe cyangwa kuri bombi mu gihe batubahirije aya mategeko yombi. Ni nako bimeze ku mibanire iyo ari yo yose. kuko twibanda kubyo dushaka nibyo dukeneye kuruta ibyo Imana cyangwa mugenzi wacu; ashaka.
2. Gutega amatwi uwo mwashakanye
Ibi n’ibintu bikunda kugorana hagati y’abashakanye aho usanga umugabo cyangwa umugore adashaka kumva igitekerezo cya mugenzi mu gufata imyanzuro y’urugo akenshi bigatuma ingo zihita zisenyuka
Aha wakwibaza Ni kangahe wibanda cyane ku gutegera amatwi ibyo mugenzi wawe (cyangwa Imana) avuga aho gutsimbarara kubitekerezo byawe ? Kugira umujinya n’inzika bikura kuri mugenzi wawe? Ni ryari uheruka kumuzana imbere ya Nyagasani kandi ugashimira Imana kubwumubano wawe? Guharanira gushaka umwanya mwiza hamwe? gusengera hamwe na mugenzi wawe no kubaza Imana uko ishaka ko ukoresha igihe cyawe?
Mugihe utangiye gukora ibi bintu, uzabona ko intumbero yawe ihita itangira kuva kure yawe nibyifuzo byawe hanyuma ukerekeza ku Mana na mugenzi wawe. Nkigisubizo, kuzuzanya bitangira gutera imbere, uburakari n’inzika birashira kandi mushaka kumarana umwanya munini.
NZITUKUZE Clementine /Muhabura.rw