Menya ibimenyetso 10 bishobora gutuma umugore atandukana n’umugabo

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 9 years
Image

Urubuga Cosmo, rwakoze ubushashatsi ku mpamvu zitera gutandukana kw’abagore n’abagabo, abagore 1400 batandukanye n’abagabo babo mu bihe bitandukanye, bakaba baratanze impamvu zitari zimwe.


10. Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina:
n’ubwo bikunze kugirwa ibanga, abagore 15,7% batangaje ko batandukanye n’abakunzi babo bapfa kutabanyura mu mibonano mpuzabitsina.


9. Bene wabo w’umugabo iyo babaye benshi mu rugo:
abagore bagera kuri 18,9% by’ababajijwe, basubije ko batandukanye n’abagabo babo, bitewe na ba Nyirabukwe hamwe na baramukazi babo babanaga mu rugo, bagashaka kubategeka.

8. Kutabona umwanya wo kuganira: 20,2% batangaje ko kutaganira n’abagabo babo, bitewe n’impamvu zitandukanye hamwe no guhorana umunaniro, ngo byatumye batandukana.

7. Kutongera ubumenyi: Kutagira ubushake bwo kwiyungura ubwenge, byatumye abagore bagera kuri 20,6% batandukana n’abagabo babo.

6. Kutitabwaho: Kutagaragarizwa ko bitaweho, byatumye abagore bagera kuri 21,1% byatumye bata ingo zabo.

5. Kumva bashaka kwigenga: Abagore bagera 21% bo ngo batandukanye n’abagabo babo kugira ngo bigenge, babeho ubuzima bwa bonyine.

4. Intonganya: Guhorana intonganya mu rugo, byatumye abagore bagera kuri 29,1% bananirwa kubaho muri ubwo buzima, bahitamo kwahukana.

3. Kutizerana: Icyizere n’ikintu gikomeye hagati y’umugore n’umugabo, iyo nta kwizerana urugo rurasenyuka. 29,7% nta cyizere bari bafitiye abagabo babo.

2. Gucana inyuma: abagore bagera kuri 36,6% batandukanye n’abagabo babo kubera ko babacaga inyuma.

1. Gutegeka cyane: Abagore bagera kuri 12,7 bahukanye kubera kurambirwa amategeko y’abagabo babo.

Yanditswe na Sarongo Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/02/2016
  • Hashize 9 years