Menya byinshi mu kugerageza kwica Trump

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yihutanywe ahantu hatekanye ku cyumweru nyuma y’icyo FBI yise kugerageza kumwica ku kibuga cye cya golf mu mujyi wa West Palm Beach muri leta ya Florida.

Ibi bibaye nyuma y’amezi hafi abiri Trump arasiwe muri mitingi i Butler muri Pennysylvania, aho isasu ryamukomerekeje rigahitana umwe mu baje kumushyigikira.

Amakuru arambuye aracyagenda asohoka kuri iki gikorwa gishya no ku ukekwaho kugikora, ibitangazamakuru muri Amerika bivuga ko yitwa Ryan Routh. Ibi ni ibyo tuzi kugeza ubu.

Ukekwa yabonywe ate?

Byabereye ku kigo Trump International Golf Club i West Palm Beach, mu rugendo rw’iminota 15 uvuye ku rugo rwa Trump rwa Mar-a-Lago. Muri Florida.

Umugabo witwaje intwaro yabonywe bwa mbere n’abakozi b’urwego rwa ‘Secret Service’ rurinda perezida wa Amerika n’abahoze ari ba perezida, bari bari gukora isuku mu kibuga bagenda imbere ya Trump ubwo yarimo akina golf.

Aba bakozi ubundi bagenda umwobo umwe imbere ye kugira ngo bagenzure umutekano, nk’uko polisi yabibwiye abanyamakuru.

Umunwa w’imbunda – yabanje gutangazwa na polisi ko ari AK-47 – wabonetse uri mu byatsi biri iruhande rw’ikibuga. Icyo gihe Trump yari ari muri metero hagati ya 272 na 557 uvuye aho umuntu witwaje imbunda yari ari, nk’uko polisi yabivuze.

Umukozi wa ‘Secret Service’ “ako kanya yahise arasana” n’uwo muntu wari ufite imbunda, wahise ahunga, nk’uko polisi ibivuga.

Ric Bradshaw umukuru wa polisi muri ako gace ati: “Secret Service yakoze neza neza icyagombaga gukorwa”.

Ukekwa yafashwe ate?

Abakozi ba ruriya rwego rwa ‘Secret Service’ barashe amasasu ubwo babonaga aho uwo muntu witwaje intwaro ari.

Uwo ukekwa yataye imbunda ariruka agenda n’imodoka, asiga imbunda n’udukapu tubiri two mu mugongo, ikirahure gikoreshwa ku mbunda mu gupima neza, hamwe n’agakoresho gafata amashusho ka GoPro camera, nkuko Ric Bradshaw abivuga.

Polisi yerekanye ifoto ya bimwe mu bikoresho ukekwa yasize ahunga
Insiguro y’isanamu,Polisi yerekanye ifoto ya bimwe mu bikoresho ukekwa yasize ahunga

Umwe mu babonye uyu mugabo ahunga ava muri ibyo byatsi yavuze ko yahise ajya mu modoka ya Nissan y’umukara. Uyu wamubonye yafashe ifoto y’iyo modoka ayiha abashinzwe umutekano.

Uyu ukekwa yaje gufatwa na polisi atwaye imodoka yerekeza mu majyaruguru ageze muri 61km uvuye kuri cya kibuga cya golf.

Bamwe mu bashinzwe umutekano babwiye ikinyamakuru CBS News ko uyu ukekwa yitwa Ryan Wesley Routh.

Ryan Routh ni inde?

Byinshi ku mateka y’uyu ukekwa birimo gusohoka buhoro buhoro.

Avugana n’ibinyamakuru muri Amerika, umuhungu wa Ryan Routh witwa Oran, yavuze ko se ari “umubyeyi ukunda kandi wita ku be”.

Oran yabwiye CNN ati: “Ntabwo nzi ibyabaye i Florida, kandi nizeye ko ibintu byaba bitifashe uko birimo kuvugwa, kuko bicye numvise ndumva atari umugabo nzi wakora ikintu cy’ubusazi, cyangwa urugomo”.

BBC Verify yabonye ku mbuga nkoranyambaga konti zihura z’iri zina. Izo konti zerekana ko Routh yagiye ahamagarira abarwanyi bo mu yandi mahanga kujya muri Ukraine kurwana n’ingabo z’Uburusiya.

Konti ze kandi ziriho ubutumwa bushyigikira Palestina, bushyigikira Taiwan, burwanya Ubushinwa, harimo gushinja Ubushinwa ko Covid-19 “igitero” cya virus mu cyo yise “intambara y’indwara”.

Ryan Wesley Routh ni we ukekwaho iki gikorwa cyo ku cyumweru
Insiguro y’isanamu,Ryan Wesley Routh ni we ukekwaho iki gikorwa cyo ku cyumweru

Routh, udafite amateka mu gisirikare, mu 2023 yabwiye New York Times ko Uburusiya bukimara gutera mu 2022 yagiye muri Ukraine kuyishakira abarwanyi mu ngabo za Afghanistan zahungaga Abataliban.

Vuba aha kandi bisa naho yari mu bikorwa byo kwinjiza abantu mu ngabo, aho muri Nyakanga(7) yanditse kuri Facebook ati: “Basoda, rwose mwimpamagara. Turimo kugerageza kumvisha Ukraine ngo yemere abasirikare bo muri Afghanistan kandi twizeye ko mu mezi ari imbere ibisubizo bizaza…rwose nimwihangane”.

Nyuma abashinzwe umutekano bagaragaye barimo gusaka urugo rwa Routh ruri muri leta ya North Carolina
Insiguro y’isanamu,Nyuma abashinzwe umutekano bagaragaye barimo gusaka urugo rwa Routh ruri muri leta ya North Carolina

Amakuru yatanzwe mbere agaragaza ko Routh afite amateka y’ubugizi bwa nabi. Bamwe babibwiye CBS News ko Ryan Routh yarezwe kandi agahamwa n’ibyaha bikomeye muri North Carolina hagati ya 2002 na 2010.

Ibyo byaha birimo gutwara imbunda ihishe, kwanga gufatwa n’umupolisi, gutwara imodoka afite uruhushya rwasheshwe, gutunga ibintu byibwe no gukubita ukiruka ukoresheje imodoka.

Trump byamugendekeye bite?

Trump ntacyo yabaye muri iki gikorwa.

Kikimara kuba no kwemezwa n’abashinzwe ibikorwa byo kumwamamaza, Trump yasohoye itangazo avuga ko “habaye kurasana hafi yanjye, ariko mbere y’uko ibihuha bikwirakwira, ndashaka ko mbere na mbere mwumva ibi: NDATEKANYE KANDI MEZE NEZA”.

Trump yabwiye ibyabaye umunyamakuru Sean Hannity wa Fox News maze na we abisubiramo mu makuru yo ku cyumweru.

Hannity yagize ati: “Bari bari ku mwobo wa gatanu, bari bagiye kugera hafi neza y’umwobo”.

Yongeraho ko Trump yumvise ngo “pop pop, pop pop. Mu masegonda macye, ‘Secret Service’ bamwunamaho, baramukingira”

Hannity yongeyeho ko imodoka itamenwa n’amasasu yahise iza ikajyana Trump ahatekanye.

Harakurikiraho iki?

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na polisi, umukozi wa FBI witwa Jeffrey Veltri yavuze ko barimo gukora iperereza bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano.

Ati: “Twohereje amatsinda akora iperereza, abahanga mu gutegura bombe, no gutabara aho rukomeye, n’abahanga mu gukusanya ibimenyetso”.

Veltri avuga ko “itsinda ryuzuye rya FBI”, irya ‘Secret Service’, na polisi yo muri ako gace bose bahagurutse.

Perezida Joe Biden wa Amerika na Visi-Perezida Kamala Harris – mukeba wa Trump mu matora yimirijwe – batangaje ko bahawe amakuru ku byabaye kandi bishimiye ko Trump atekanye.

Mu itangazo, Harris yagize ati: “Mbabajwe cyane n’igishobora kuba igikorwa cyo kugerageza kwica uwahoze ari Perezida Trump uyu munsi”.

Umutekano wakajijwe kurushaho ku rugo rwa Trump ruzwi nka Mar-a-Lago i Palm Beach
Insiguro y’isanamu,Umutekano wakajijwe kurushaho ku rugo rwa Trump ruzwi nka Mar-a-Lago i Palm Beach

Bamwe mu bagize inteko ishingamategeko ya Amerika basabye itsinda ririmo gukora iperereza ku byabaye kuri Trump muri Nyakanga(7) gusobanura impamvu ibi birimo kuba.

Basabye kandi ‘Secret Service’ kubasobanurira “ibyabaye [ku cyumweru] n’uburyo abashinzwe umutekano babyitwayemo”.

Rafael Barros wo mu rwego rwa ‘Secret Service’ yabwiye abanyamakuru ku cyumweru ko hari ingamba zafashwe kuva ku gikorwa cyo kugerageza kwica giheruka kandi “ikigero cy’inkeke kiri hejuru”

Biteganyijwe ko Ryan Routh kuri uyu wa mbere agezwa imbere y’urukiko rw’i West Palm Beach hafi ya Mar-a-Lago.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/09/2024
  • Hashize 2 days