Menya byinshi ku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan n’icyo gusobanura ku ba Islam

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years

Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan biteganyijwe ko guzatangira hagati muri kwezi kwa Gicurasi, kugasozwa n’ubundi hagati mu Kwezi kwa Kamena, ni ukuvuga ko kuzatangira hagati ya taliki 15 na 17 ku gasozwa hagati ya 14 na 16, bitewe nuko igaragara ry’ukwezi riba ryifashe ( itangira n’isozwa ry’ukwezi kwa Ramadhan rigenwa n’igaragara ry’ukwezi).

Ijoro ry’imbaraga cyangwa se ijoro ry’imigisha (Raila Tul Kadir) niryo joro rifatwa nk’ijoro rikomeye kuruta andi majoro yose aba mu mwaka.Iri joro kandi niryo joro ryamanutsemo igitabo gitagatifu cya Kor’ani ubwo intuma y’Imana Muhamadi (s.a.w) yabonekerwaga.

Iri joro riboneka mu minsi 15 ya nyuma by’umwihariko mu tariki y’ibiharwe mu majoro 3 yanyuma y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, ni ukuvuga hagati ya tariki 25,27 cyangwa 29 ku ngenga bihe ya ki Isilamu.

Umunsi mukuru mutagatifu wa Eid al-Fitr niwo munsi usoza igisibo cya Ramadhan ugatingiza ukwezi guhya ku Ukwakira ku ngengabihe y’Abayisilamu (shawal)

Kubahiriza uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan ni ukubahiriza imwe mu nkingi 5 mu zigize idini ya Isilamu.

Muri uku kwezi indamukanyo y’abayisilamu irahinduka bagasuhuzanya bagira bati Ramadan Mubarak bisobanura ngo Ramadhan nziza gusa ntabwo ihinduka ngo ikureho iyari isanzweho (Asalam alayikum walahamatulillah wa balakatu), ahubwo nayo irakoreshwa nk’uko bisanzwe.

Ese muri uku kwezi kwa Ramadhan bigenda bite?

Ijambo Ramadhan rikomoka ku ijambo ry’icyarabu ramiḍa cyangwa ar-ramaḍ risobanura ubushyuhe butwika ibihe by’ubushyuhe.

Gusiba muri uku kwezi ni itegeko ku bayisilamu bafite imyaka y’ubukure usibye abarwayi, abari mu ngendo, abari mu zabukuru, abagore batwite, abari kuva amaraso n’abarwaye indwara zidakira nka diyabete n’izindi.

Igisibo gitangira izuba rirashe kigasozwa rirenze, ugusiba gutangizwa n’ifunguro ryo mu gicuku ryitwa suhur ( idaku) kigasozwa n’ifunguro ry’umugoroba rimenyerewe nk’ifutari.

Muri uku kwezzi abayisilamu bakangukira amasengesho kurushaho kimwe n’ibindi bikorwa by’ubugira neza, kandi abayisilamu bihatira kugira imyitwarire myiza kurushaho buri wese ku giti cye.

Nkuko biyiriza nta kurya,kunywa, kunywa itabi, imibonano mpuzabitsina kubashakanye n’ibindi ni nako abayisilamu bihatira gusoma cyane igitabo cya kor’ani muri uku kwezi.

Ni ukubera iki Abayisilamu biyiriza mu gisibo cya Ramadhan?

Ukwezi kwa Ramadhan gufatwa nk’ukwezi ko kongera kwigenzura mu bijyanye n’ukwemera Imana, kugandukira Imana no kongera ibikorwa byo kuramya imana mu myemerere y’abayisilamu.

Abayisilamu muri uku kwezi baba bitezweho gushyira imbaraga nyinshi mu bintu birimo kwigisha, cyane cyane iyi dini, gusobanura ibyerekeye kwiyiriza aho baba bakangurira abantu gucunga cyane ibijyanye n’imyifatire yabo igihe biyirije no kugirira impuhwe zirenze abakene.

Usibye kuba abayisilamu muri uku kwezi badafata amafunguro n’ibinyobwa kumanywa, baba babujijwe kandi kunywa itabi no gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye.

Igikorwa cyo gusiba ni igikorwa cyo koza roho ukabikora witandukanya n’isi kandi ukareka burundu ibyaha byakozwe mu mezi yashize kuko abayisilamu bizerako bahita bababarirwa ibyaba byakozwe mu mezi yabanjirije uku kwezi.

Muri uku kwezi Abayisilam basangira ifunguro rya nimugoroba rizwi nk’ifutari
Ese hari abemerewe kudasiba kandi ari abayisilamu?

Umusaza cyangwa umukecuru ushaje cyane ku buryo adashobora gusiba kubera izabukuru kimwe n’umurwayi urwaye indwara ihoraho itamwemerera gusiba, abo bose bemerewe kurya ku manywa muri uko Kwezi kwa Ramadhan, ariko bakaba bafite inshingano zo gutanga ingurane yo kugaburira umukene umwe buri munsi kugeza igisibo kirangiye.

Gukora kimwe mubyo twavuze haruguru birimo kurya, kunywa n’ibindi,… nibyo byica igisibo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/05/2019
  • Hashize 5 years