Menya byinshi ku kibazo cy’abimukira ibihumbi 30 bagiye kuzanwa mu Rwanda- Mushikiwabo

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko u Rwanda rwamaze kumenyesha Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika(AU) ko rwiteguye kwakira abimukira ibihumbi 30 bakomeje gucuruzwa bucakara muri Libya.

Bikubiye mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wacu Collins Mwai ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017.

Impamvu nyamukuru y’icyemezo cyafashwe n’u Rwanda kuri bariya bimukira, ngo ifitanye isano n’amateka y’ubuhunzi ahuriweho n’Abanyarwanda benshi aho ngo u Rwanda nta muntu rwifuriza kubaho muri bene ubwo buzima nk’uko bitangazwa na Minisitiri Mushikiwabo.

Yagize ati “Ndifuza kugaruka ku mateka yacu nk’u Rwanda kuko ku bantu benshi bakwibaza ukuntu u Rwanda ari igihugu kiri mu iterambere kitanafite amikoro menshi, kujya kwakira abantu. Icyo tuzi nuko twebwe nk’ubuyobozi tuzi ko abantu benshi babyishimira, hari Abanyarwanda benshi babaye muri ubu buzima bw’impunzi; kubaho mu kindi gihugu kitari icyawe, utagira ahantu wita iwanyu, icyo ni ikintu gikomeye cyane, ni ikintu kimwe mu bituma u Rwanda dufata iyo politike.”

Bamwe muri abo bimukira ni abakomoka mu bihugu by’Afurika nka Niger, Senegal, Cameroun , Nigeria n’ahandi aho bamwe muri bo bari gucuruzwa ku madolari 400 nkuko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga.

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko ibya bariya bimukira bo muri Libya yabimenyeshejwe na bamwe mu babaye abayobozi muri icyo gihugu bahuriye mu nama iherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’ibihugu by’Abarabu aho ngo bamusabye ko yavuganira igihugu cyabo kuri Perezida Kagame akagira icyo abakorera.

Ati “Ariya makuru twayamenye hashize nk’ibyumweru bitatu; nari nagiye mu nama mu bihugu by’Abarabu, mu Mujyi wa Abu Dabi, (…) mu bantu twahuriye muri iyo nama kumwe muba muganira harimo n’abantu bahoze ari abayobozi b’igihugu cya Libya bampa ubutumwa bwo gushyira Perezida wa Repubulika ko hari ibintu by’amahano bibera mu gihugu cyabo biteye agahinda, bampa imibare, bansaba ko mbimenyesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Ndaza mvuye mu nama ubutumwa mbuha Perezida wa Repubulika, dutangira gushakisha amakuru kuko muzi ko igihugu cya Libya muri iyi minsi gifite ibibazo byinshi; hari gice cya Libya kirimo ubuyobozi bwa Guverinoma, hari n’igice cya Libya kirimo imitwe myinshi y’abarwanyi kirimo umutekano mucye; aba banyafurika rero mu makuru dufite ni uko bari muri icyo gice kitoroshye kugerwamo…”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko mu gihe u Rwanda rwashakishaga amakuru ku bibera muri Libya harebwa n’uburyo rwahita rutanga ubufasha, igitangazamakuru cya CNN cyasohoye inkuru yabisobanuraga; ibintu ngo byatumye u Rwanda ruganira na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat ku musanzu rwatanga.

Ese ni ubuhe bufasha u Rwanda ruzatanga?

Minisitiri Mushikiwabo atangaza ko mu bufasha u Rwanda rwemereye AU ku baturage bacuruzwa bucakara muri Libya, harimo kuzana mu Rwanda ababyifuza bityo bagafashwa kubaho mu buzima bubahesha agaciro aho ngo bazashakirwa ibyangomba by’ibanze birimo no guhabwa imirimo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Ati “Twebwe twumva kubera nyine n’ayo mateka yacu nk’u Rwanda ariko na politike yacu muri rusange n’indangagaciro zacu za politike, twakwifuza rero ko uwaza hano mu gihugu twabasha kumutuza nk’abandi Banyarwanda, akabaho, tugafatanya tukabashakira akazi bakabaho nk’abandi bantu bazima bijyanye n’amikoro y’igihugu cyacu.”

Mu bitangazwa na Minisitiri Mushikiwabo humvikanamo ko igihe bariya baturage magingo aya bari mu buzima butaboroheye muri Libya bazaba bageze mu Rwanda, batazatuzwa cyangwa ngo babeho nk’impunzi ahubwo ko bashobora kuzatuzwa nk’abandi Banyarwanda.

Ati “…ari abo b’Abanyafurika baturuka hirya no hino bavuye mu makuba mu gihugu cya Libya ntabwo twakwifuza ko baza bakaba mu nkambi kuko n’abari mu nkambi twakwifuza ko bavamo bakajya mu mu midugudu nk’abandi banyarwanda bakabaho ubuzima busanzwe.”

Ariko se u Rwanda rufite nyungu ki mu kuzana bariya banyamahanga?

Mu gusubiza icyo kibazo minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda ruri kwerekana ubumuntu kurenza izindi nyungu zose abantu bashobora gutekereza, ati “Inyungu u Rwanda rubifitemo ni inyungu ya kimuntu nta yindi kuko iyo wakiriye abantu mu gihugu cyawe ari impunzi, ari abandi bantu bari mu kaga ntabwo ari ibintu uba wapangiye.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo uba warabishyize mu igenamigambi (…) naho ugiye kubibara mu nyungu n’amafaranga byo wasanga harimo igihombo ariko twebwe tubona harimo inyungu ikomeye cyane y’uko mu mibereho y’abantu, mu mateka y’abanyafurika; kunyura mu bucakara, gukandamizwa, twumva ibyo bintu biremereye cyane ku buryo ari inyungu ku gihugu cyacu twebwe nk’Abanyarwanda kuba twakora ibishoboka byose bijyanye n’ibishoboka igihugu gifite…”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego z’igihugu zirebwa no kwita ku binjira mu gihugu, hakomeje kunononsorwa uburyo bariya baturage bari mu buzima bubi muri Libya bazakirwa mu Rwanda mu gihe na AU yo igikora ibiyereba mbere yo kugira ngo ifashe ibihugu byiyemeje kubakira.

Mu kiganiro cyahuje Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat kuri uyu wa Kabiri yariki ya 21 Ugushyingo 2017 yashimye icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kwakira “umubare munini” w’abaturage bari gukorerwa ubucaka muri Libya.

Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2017
  • Hashize 6 years