Menya byinshi : Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani kandi yarabayeho

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi, yavukiye I Gahunga mu Ngoma y’u Burera kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”.

Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho. Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’Ubutwari cy’Umuryango w’Abarashi”, mu nzu y’ Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo.

Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo uyu sekuruza yari umuhanga mu kurashisha umuheto.

Karashi yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole. Benshi mu Barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe na Nyirakavumbi, wari ufite igisingizo kivuga ngo ”Nyirakavumbi nyina w’Amavubi” wari umutware w’Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira.

Iyi mitwe yose uko ari ine, ikaba yari imitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga. Kubera ko yari Intwari y’Icyamamare ,ingabo ze zari zaramuhaye izina rya “Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu”

Intebe y’ubutware bw’ ingabo Rukara rw’igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y’icyivugo cye, ngo yayizunguyeho (yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili izo ngabo.

Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w’igihagararo, ibigango n’igitinyiro nk’uko bamwe mu banditsi b’amateka y’u Rwanda bamubonye babyanditse. Amateka agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

Usibye n’ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w’ibigango n’ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z’igihagararo. Igihagararo n’ibigango akaba ari umwihariko w’abarashi ,kuko mu miryango yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 z’uburebure”.

Rukara yagiraga ihinyu cyane

Mu buzima bwe Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.

Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca !Usibye nibyo, Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n’igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko atanacanaga uwaka n’abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z’ubukirisitu, mu gihe abatuye aka gace k’U Burera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi w’Icyamamre muri ako gace. Ikindi kandi ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk’uko amateka abigaragaza.

Indunduro y’ubuzima bwa Rukara rwa Bishingwe

Intandaro yo gusezera ku isi kwa Rukara rwa Bishingwe, yabaye gufata iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe, usibye ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya y’Abagatolika.

Bahuriye kuri Nyabyungo Lupiyasi ngo yaramukije Rukara agira ati : « Yambu» kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana, Rukara yamwihanangirije kutazongera kumubwira iryo jambo, Lupiyasi we abibonamo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu Barashi bahungira i Congo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Kwerekeza mu Ndorwa Rukara yashakaga kwisunga Ndungutse wari warahigaruriye n’ubwo nawe atari yorohewe na busa n’ubutegetsi bwa Musinga bwamuregaga kubwigumuraho.

Abazungu bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse bamusabye kubaha Rukara arabyemera yibwira ko nabo bazamukiza Musinga wari warahagurukiye kurwanya abigometse ku bwami bwe bose, nubwo bitabaye kuko bitabujije umudage Liyetona Goduwiyusi kumutera ku ya 13 mata 1912 abo yayoboraga bakegukira Umwami Musinga.

Ubwo Rukara yabuguzaga na Ndungutse mu rugo, abasilikali b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikali ahitanwe na Rukara ndetse ngo Rukara yiyambura impuzu ahenera Ndungutse amuvuma ngo ntakime ingoma mu Rwanda.

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu

Ruhengeri aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Ibikorwa bya Rukara byakoze kuri bamwe mu Barashi

Mbere y’uko Rukara anyongwa yasize ashinganishije abamukomokaho kuko ngo yasabye abazungu bari bagiye kumwica kutazamukorera ku bana n’ubwo ibyo bitabujije ko abakomoka mu nzu y’Abarashi ndetse n’ abari batuye U Burera muri rusange bahura n’ingaruka zitandukanye .

Icyo gihe bumwe mu butaka bw’abarashi bari barahunze nyuma y’uko Rukara yivugana umuzungu , bwigaruriwe n’abandi baturage ntibanabusubizwe mu gihe bahungukaga. Uretse n’ibyo bamwe mu batuye kano gace bahejwe mu mashuri n’abapadiri bari bayoboye uburezi bw’icyo gihe.

Kuri ubu umuryango w’abacyaba b’Abarashi wagutse ku buryo ubasanga henshi mu gihugu, cyane cyane mu duce tw’amajyaruguru nka Ruhengeri na Gisenyi.

Benshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari

MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/02/2020
  • Hashize 4 years