Menya byinshi 15 Mata, umunsi Utibagirana ku bakunzi ba Liverpool n’Isi ya Ruhago muri rusange.

  • admin
  • 15/04/2016
  • Hashize 8 years

Ubusanzwe abakunzi ba ruhago bahuzwa no gusangira ibyishimo. Gusa hari ubwo ibihe bitindi byivanga bigasiga intimba mu bagize isi ya ruhago. Hari kuwa15 Mata 1989 mu mukino wa FA Cup hagatiya Liverpool na Nottingham Forest ku kibuga cya Sheffield Wednesday, Hillsborough. Amahano, urupfu rw’abantu 96 hamwe n’inkomere 766.


Liverpool FC yari ihagaze neza n’umunyabigwi wayo Kenny Dalglish. Bari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Arsenal muri shampiyona. Icyo abafana batekerezaga muri FA Cup, kwari ugutsinda maze bakazahura na mukeba wabo Everton kuri final. Yari kuba inshuro ya 7 bagaze aho dore ko ari nako abasesenguzi bose babibonaga. Ibyo ariko ntibyakomeje kuba inkuru.Nyuma y’itangira ry’umkin, ku munota wa 6 umusifuzi yahushye mu ifirimbi ahagarika umukino. Mu bafana hari hamaze gutangira undi umuseruko w’amaraso. Abapolice n’abatanga ubufasha bw’ibanze batangiye gukoresha ikibuga mu gufasha inkomere no kubara abapfuye. Iperereza ryayobowe na Lord Chief Justice Taylor ryerekanye ko habayeho uburangare ku ifungurwa ry’uruhande rwa Leppings Lane ahagombaga kwinjirira abafana ba Liverpool. Byatumye ahantu hari hagenewe abafana 1600 hajya 3000.

Bitewe n’ifungurwa ry’aho twakita muri 3 no muri 4 kandi n’umuryango C (Gate c) wari ufunguye, abafana baje kurenga ubushobozi, uruhande bariho rwatangiye kuriduka; abafana bahubuka, abandi birwanaho basimbuka ariko bagwa ku bari hasi. Police kandi yanenzwe kubijyanye n’ubutabazi kuko muri 96 bapfuye, 14 bonyine nibo bari bagejejejwe kwa muganga. Chief Superintendent David Duckenfield yananenze abafana ba Liverpool. Ngo baje bakererewe kandi banasinze barangije baninjirana akavuyo. Mu gahinda keshi abarokotseye Hillsborough basaga n’abananiwe kwakira ibyo bihe. Hagati aho ibarura ryari rikomeje hamaze gupfa 95 bajekuba 96 ari nako abavuye Hillsborough bari bashyitse Merseyside. Igihugu cyose cyacuze umwijima. Ibi byose byabisikanaga no kubura ibisobanuro ku ruhande rwa POLICE ku bw’uburangare yari imaze gushijwe mu gucunga imyinjirire y’abafana.

Umunsi wakurikiyeho, Anifield (stade ya Liverpool), yari ikikijwe n’indabo, ibitambaro n’amafurari (scarves) by’abantu bose, amakipe yose n’inzego za leta bunamira banaha icyubahiro abari bapfuye. Mu banyacyubahiro, bari barangajwe imbere n’igikomangoma Charles.






Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/04/2016
  • Hashize 8 years