Menya bimwe mu byo ushobora gukora mu gihe wumva utangiye guharurukwa uwo mwashakanye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Uku guhararukwana cyagwa se kugabanuka k’urukundo hagati y’abashakanye ni ibintu bibaho cyane uko bagenda barushaho kubana igihe kinini.

Umuhanga akaba n’umujyanama mu mibanire y’abashakanye, Nazanin Moali, yabwiye ikinyamakuru Huffington Post ko kumva uwo mwashakanye atakigukurura nka mbere biterwa n’uko mugenda mumenyerana ndetse ukumva ko kuba warigeze kumukunda bizahoraho no mu gihe wowe nta bushake wabishyizemo.

Yagize ati “Nk’ikiremwamuntu, ntitwakitandukanya no gukunda ndetse no kumva dusonzeye ibyo tutamenyereye, kumva umenyeranye n’uwo mwashakanye cyane rimwe na rimwe byangiza ubushake tubagirira no kumva ko badukurura.”

Moali yongeyeho ko uku kugabanuka k’urukundo n’ubushake hagati y’abashakanye bishobora kandi guterwa no kuba hari ibibazo bafitanye mu mubano wabo nk’ibijyanye n’amafaranga, gucana inyuma n’imyanzuro bafata mu rugo rwabo.

Uyu muhanga avuga ko kuzura urukundo n’umubano mwiza w’abashakanye bisaba ukuri n’ubushake mu gukuraho agatotsi kari hagati yabo bitaragera kure, ndetse ko ibi bishoboka iyo urwo rukundo n’umubano byahozeho.

Izi ni zimwe mu nama abahanga mu by’imitekerereze n’imibanire y’abantu bagira abashakanye kugira ngo bakureho agatotsi no gukendera k’urukundo rwabo.

Mwirinde kwitana ba mwana

Mbere y’uko utangira gushyira amakosa k’uwo mwashakanye, banza urebe niba wowe nta ruhare ugira muri ako gatotsi kari hagati yanyu, nko kuba udashyira ubushake mu mubano wanyu nk’uko wabikoraga mbere, kuba utakihanganira uwo mwashakanye n’ibindi. Ibi byose bishobora gutuma na we ahindura uburyo akwitwaraho n’uko agufata.

Shyira umubano wanyu imbere n’ubwo waba uhuze

Niba utibuka umunsi wa nyuma uheruka gusohokana n’uwo mwashakanye ni ikimenyetso cy’uko umubano wanyu urimo agatotsi.

Gusohokana n’uwo mwashakanye ushobora kuba ubona utabibonera umwanya nyamara ukabona uwo gusohokana n’inshuti zawe.

Umwarimu akaba n’umuhanga mu mibanire y’abashakanye Hardie Williams asanga uku kudahana umwanya ku bashakanye ngo bagire n’igihe cyo kuganira ku mubano wabo biri mu bituma urukundo rw’abashakanye benshi rukendera.

Iga uburyo bwiza bwo kubwira uwo mwashakanye ikitagenda

Moali avuga ko nyuma yo gusanga ibyo ushaka kubwira uwo mwashakanye hari icyo byahindura mu buryo mubanye, ari ngombwa no gushaka uburyo bwiza bwo kubimubwiramo utamushinja cyangwa ngo umucire urubanza.

Mushake abajyanama

Gushaka abajyanama bafite ubumenyi mu mibanire y’abashakanye hakiri kare bituma mubasha kugarura ibintu hakiri kare ndetse bikanoroha kuko biba bitaragera kure

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months