Menya abegukanye  Shampiyona y’Igihugu y’Amagare  

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Club mu bagabo na Ingabire Diane wa Canyon/SRAM Generation mu bagore, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2024.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024 ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), nyuma yaho ku wa Gatandatu Mugisha Moïse na Ingabire Diane bari batsinze irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti cye.

Abakinnyi barushanwe mu cyiciro cy’abagabo, abatarengeje imyaka 23 na ‘juniors’ [ingimbi zitarengeje imyaka 18]. Hari kandi n’icyiciro cy’abagore (abakuru n’abatarengeje imyaka 18).

Ku munsi wa kabiri w’iri siganwa abakinnyi bahagurukiye i Shyorongi bakinira hamwe (Road Race) bagasoreza Batsinda ku ntera y’ibilometero 133 ku bagabo. 

Mu bagabo, Masengesho Vainqueur ukinira Benediction Club ni we wegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare y’uyu mwaka akoresheje amasaha atatu iminota 29  n’amasegonda 41 yafashijwe cyane na Mugisha Moïse wayoboye isiganwa igihe kirekire ariko akaba uwa 15.

Masengesho yashimiye bagenzi be bamufashije kubona intsinzi, ndetse anashimangira ko agiye gukomeza imyitozo mu marushanwa ari imbere.

Yagize ati: “Gutsindira Shampiyona byamfashije kuko ni umwenda ubera umukinnyi wese ufite intsinzi, ndashimira bagenzi banjye bamfashije. Amasiganwa yose maze gukina aba akomeye ariko bigatandukanira ku buryo ukorana na bagenzi bawe.”

Yakomeje agira ati: “Ngiye gukomeza imyiteguro kuko ndi kwitegura andi marushanwa ari imbere gusa ntabwo ndamenya ari ryari.”

Mu bagore, Ingabire Diane yisubije Shampiyona y’Igihugu nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota ibiri n’amasegonda 40.

Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya Ingabire Diane yegukanye Shampiyona y’Igihugu mu Bagore. 

Mu ngimbi na zo zakinnye intera ireshya n’iya bashiki bazo bakuru, Nshimiyimana Phocas ukinira Benediction, yabaye uwa mbere mu batarengeje Imyaka 18

Mu bangavu bahagurukiye i Kiruri bagakina intera y’ibilometero 80, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Byukusenge Patrick (mu bagabo), Uhiriwe Byiza Renus (mu batarengeje imyaka 23) na Tuyizere Hashim mu ngimbi ni bo batwaye Shampiyona y’Igihugu mu 2023.

Mu bagore, abaherukaga gutsindira umwambaro uriho ibendera ry’Igihugu ni Ingabire Diane mu bakuru na Byukusenge Mariatha mu bangavu.

Mu gukina buri wese ku giti cye, abari bitwaye neza ni Mugisha Moïse mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/08/2024
  • Hashize 4 weeks