Menya abaperezida bishe umubare w’abantu benshi igihe bari ku butegetsi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Bamwe mu baperezida barangwa no gufata imyanzuro iteye ubwoba, abandi ugasanga ni abaperezida babi, abandi nabo ugasanga bafite inyota yo kumena amaraso mu gihe abandi barangwa no kurimbura imbaga y’abantu. Aba tugiye kukugezaho ni abaperezida bakoze ubwicanyi budasanzwe mu gihe bari ku butegetsi umuntu yakwita Genocide kuko bwabaga ari ubwicanyi bwateguwe akaba ari ubushakashatsi bwakozwe ku bayobozi bayoboraga mu mwaka 1930. Dore uko bakurikirana:

10. Yakubu Gowon (miliyoni 1.1 barapfuye)

Uyu yabaye Perezida w’igihugu cya Nigeria. Ku butegetsi bwe akaba yarahitanye abisivili bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana. Hakaba harapfuye n’abasirikare bagera ku 10.0000 ubwo bari mu ntambara yo guhuza iki gihugu ubusanzwe cyari kigabanyijemo intara ebyiri aho iy’iburasirazuba yayoborwaga na Ojukwu naho ikindi gice kikayoborwa naYakubu ari na we nyine wakoze ubwicanyi butazibagirana mu mateka y’isi n’ay’igihugu cya Nigeria.

9. Mengistu Haile Mariam (400,0000-miliyoni 1.5 barapfuye)

LA HAVANA, CUBA: Ethiopian President Lieutenant Colonel Mengistu Haile Mariam (R) makes V sign as he stands with Fidel Castro (C) and Raul Castro (L) during an official visit in La Havana, Cuba, 25 April 1975. Mengistu took part in the attempted coup against Haile Selassie in 1960 and in 1977 after a further coup he became indisputed ruler of his country. He was overthrown in 1991 by the Ethiopian People’s Democratic Front. (Photo credit should read AFP via Getty Images)

Uyu yabaye Perezida w’igihugu cya Ethiopiya ndetse na colonel w’igisirikare cy’ishyaka ry’aba Koministe. Perezida  Mengistu akaba yarahitanye umuntu wese utaravugaga rumwe nawe .Akaba yarahitanye abantu bari hagati ya 400.000-1.500.000. uyu muperezida ubu ukiriho  akaba yarayoboye igihugu cya Ethiopiya  hagati y’umwaka wa 1974-1991. Bivugwa  ko yageze ku butegetsi anize perezida wari uriho icyo gihe Haile Selassie.Gusa we akaba yarabihakanye

8. Kim Il Sung (miliyoni 1.6 barapfuye)

Uyu yabaye Perezida w’igihugu cya Coreya y’amajyaruguru. Akaba atarigeze akundwa na gato n’abaturage b’igihugu cye . ku ngoma ye yivuganyeabantu bagera  kuri 1.600.000. ubugome bw’uyu mugabo bujya gusa n’ubwa Hitler gusa bitandukanyijwe n’uko  nta manza iwe zahabaga. Ku ngoma ye akaba atarigeze yumvikana  n’igihugu cya leta zunze ubumwe za amerika avuga ko cyateye mu baturage be ibyorezo bibateza kumwaga. Umuntu wese utaravugaga rumwe na we akaba yaragombaga kwicwa .

7. Pol Pot (miliyoni 1.7 barapfuye)

Uyu yabaye umuyobozi wa movement y’aba koministee mu gihugu cya Colombiya. Yayoboye iki gihugu mu myaka ya za1970, akaba yarahitanye abaturage bari hagati ya 1.700.000-2.500.000. Ku ngoma ye yari afite  politiki izwi ku izina rya “agrarian collectivization” aho yategekaga abantu baba mu migi kujya mu byaro bagafatanya n’abandi mu mirimo rusange ijyanye n’ubuhinzi. Ni ukuvuga ko nta muntu n’umwe wagombaga gusigara adakoze iriya mirimo. Pol akaba yarihinduriye abaturage b’igihugyu cye abacakara aho bakoreshwaga imirimo isuzuguritse  nk’uko byagaragaye, ndetse ntanabiteho aho wasangaga kubona icyo kurya ndtse n’uburyo bwo kwivuza ari ingorabahizi muri iki gihugu.

6. Ismail Enver Pasha (miliyoni2.5 barapfuye)

Uyu yatangiriye ubuzima bwe bwa politiki mu gisirikari cya Turukiya aho yari ayoboye ingabo ubwo urubyiruko rwo muri iki gihugu rwari mu myigaragambyo rushaka impinduramatwara.  Ibi bikaba byaramwongereye ingufu aho yaje kuyobora ubwami (empire)  ya Ottoman  ubwo yajyaga mu ntambara yabereye mu burayi bwo hagati ndetse no mu mtambara ya mbere y’isi yose. Ku ngoma ye akaba yarivuganya abantu bagera kuri 2.500.000 harimo abanyarumueniya 1.200.000, abagereki bagera kuri 830.000 n’abanyasiriya bagera kuri 500000. Akaba azwiho kuba yarakoze ikiswe Genocige y’Abanyamerika.

5. Hideki Tojo(miliyoni 5 barapfuye)

Uyu yari generale mu gisirikare cy’igihugu cy’Ubuyapani mu gihe cy’ubwami. Akaba yarabaye icyarimwe minisitiri w’intebe na minisiteri w’ingabo. Gusa ibi bikaba bitaramunhyuze kuko nyuma yaje no kuba minisitiri w’umuryango, minisiriri w’ububanyi n’amahanga, minisitiri w’uburezi ndetse aba na minisitiri w’ubucuruzi. Ku ngoma ye akaba yarivuganye abantu bagera kuri 5.000.000

4. Leopold II wo mu Bubiligi (miliyoni2-15 barapfuye)

Leopold II yari Umwami w’Ububiligi wizeraga ubukoroni cyane aho yumvaga  gukoroniza ibihugu by’amahanga bikwiriye ku gihugu cye yabona ari igihangange. Gusa ntibyamuhiriye kuko Ububiligi butari bushishikajwe no gukoroniza ibindi bihugu .Akaba ariyo mpamvu yatumye Leopold II ajya kwishakira ibihugu akoroniza ku giti cye aho yaje gushinga ishyirahamwe yise «  the International African Society »abantu bakagirango in umugambi mwiza afite. Nyuma y’umwaka, rya shyirahamnwe rimufasha kugera mu gihugu cya Congo aho yashinze Colonie  yitwa“Congo Free State”, abifashijwemo n’ingabo ze. Ku ngoma ye Leopold II akaba yarahitanye abantu bari hagati ya 2.000.000-15.000.000.

3. Adolf Hitler (miliyoni 17 barapfuye)

Hitler yabaye umuyobozi w’ishyaka ry’Abanazi mu Budage.Yari umunyagitugu wujuje ibyangombwa akaba yarayoboye iki gihugu cy’Ubudage hagati yo muri 1934-1945 akaba yarageze ku buyobozi abusonzeye cyane ashaka kwigarurira Uburayi bwose. Hitler akaba yarazanye repubulika ya gatatu mu Budage. Hitler warwanye no mu ntambara ya kabiri y’isi, yakoze ubwicanyi bw’abaturage bagera kuri 17.000.000 muri bo hakaba harimo 6.000.000 z’abayahudi na 1.500.000 b’abanyaromaniya. Azwi cyane nk’umuperezida wakoze Genocide y’abayahudi.

2. Jozef Stalin (miliyoni 23 barapfuye)

Jozef Stalin yabaye umunyamabanga wa mbere w’ishyaka ry’aba koministe hagati ya 1922 – 1953. Nyuma y’urupfu rwa Lenin mu 1924, Stalin yabaye umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ubutegetsi bwe bukaba bwararanzwe n’inzara ikabije mu gihugu yiswe inzara ya Ukraine.  Abantu bazahajwe n’intambara za Stalin bakaba babarirwa hagati ya 2.600.000-10.000.000. Mu myaka ya za 1930 akaba yaratangije indi gahunda “Great Terror”, yari igamije  kwica abantu bose batavugaga rumwe na we akaba yarabigezeho. Muri rusange Stalin yishe abantu bagera kuri 23.900.000. Ubwicanyi bwahitanye abantu benshi mu gihe cy’intambara.

1. Mao Zedong (miliyoni 49-78 barapfuye)

Mao Zedong yaharaniye impinduka mu gihugu cy’Ubushinwa, akaba yarayoboye ishyaka ry’aba koministe anayobora repubulika y’abaturage b’Abashinwa. N’ubwo yakozebyinshi, Mao yagaragaye nk’umuntu witangiye igihugu. Juan Carlos P.E.wanditse iyi nkuru, avuga ko mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu yamaze mu bushinwa bitewe n’inyota yari afite yo kumenya amateka y’iki gihugu, mu kiganiro yagiranye n’abaturage yatangajwe no kuba aba baturage bemeza ko Mao yabakoreye ibyiza bafatira ku kigetro cya 70% – 80%.

Mu myaka 5 ya mbere y’ubutegetsi bwe hagati ya 1949-53 buivugwa ko yahitanye abantu bari hagati ya 4-6miliyoni akaba yaravugaga ko ari mu rwego rwo gucunga umutekana wa Repubulika y’abaturage b’igihug cy’ubushinwa.Nyuma yaje gutangiza Programme ebyiri « the Great Leap Forward na Cultural Revolution » zikaba zarabaye imyaku yo mu rwego rwo hejuru ku baturage b’ubushinwa. Mao akaba yari agamije guhindura igihug cye ica mbere mu gushora ibyuma bita Acier aho buri mu turage yagombaga kureka indi mirimo akajya gukora mu nganda. ibi bikaba byaratumye mu bihugu bavuka inzara ikomeye yahitanye abantu bagera kuri mliliyono 22.

Mu 1964 Mao yajre gushinga ishyirahamwe ry’abakobwa aho bahabwaga amasomo atandukanye ku bijyanye n’amahame ya gikominisite. Nyuma baje guhindurirwa izina bitwa“four cleanups movement” bari bafite inshingano zo kuvugurura ibijyanye na politiki,ubukungu, ibitekerezo bishya  ndtse no gukora gahunda y’ibigomba gukorwa mu gihugu. Baje guhamwa amasomo mu bya gisirikare bahinduka Red Guards” aho bagombaga guhana abanyabwenge bose ndetse n’abatavuga rumbwe na Mao bakaba baragombaga kwicwa. Ubwicanyi bakoze bukaba bwarahitanye abantu bari hagati ya 40,000-7miliyoni.

Nyuma Mao yaje guhamagara abanyabwenge n’abari mu ishyaka rya « flowers movement »bagera ku 100 mu rwego rwo kugirango bamugire inama kandi bamwungure ibitekerezo ku buryon babana igihugu cyabo gikwiye kuyoborwa, Gusa nyuma byaje guhinduka maze yivugana ibihumbi 500,000  muri boabaziza ibitekerezo bari bafite avugako ari “dangerous thinkers”cyangwa abantu bafite ibitekerezo bibi itakubaka igihugu.

Muri rusange Mao Zedong uzwiho kuba umunyagitugu w’ibihe byoze w’umugome kurenza abandi yahitanye abaturage bagera kuri miliyoni hagati ya 49-78. ubwicanyi yakoze hagati ya 1946-1976 ubwo yayoboraga igihugu cy’ubushinwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days