Menya Abaperezida 4 b’Amerika bishwe barashwe, n’abandi barusimbutse inshuro zitari nke !

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abantu benshi bibaza impamvu umukuru w’igihugu cy’Amerika arindwa kugeza aho abashinzwe umutekano wa perezida w’igihugu agiyemo bigizwayo ndetse n’ibyegera bye bikinjira aho ari ari uko bibanje gusakwa.

Imwe mu mpamvu ikekwa ko yaba ituma umukuru w’igihugu acungirwa umutekano kuri ubu buryo, ni iyo gutinya kwibasirwa n’abaterabwoba cyangwa perezida akaba yakwicwa.

Kuva mu 1865, kugeza ubu, aba perezida 4 b’Amerika bishwe barashwe, abandi barusimbutse inshuro zitari nke .


Abraham Lincoln wari perezida wa 16

Imyaka 150 irashize, Amerika ihuye n’ikigeragezo cya mbere cyo kubura umukuru w’igihugu. Hari mu mwaka w’ 1865, ubwo Abraham Lincoln wari perezida wa 16 yarasaames A. Garfield wabaye perezida wa 20 nawe yarishwe. Aba bakurikirwa na William McKinley , Perezida wa 25 wategetse kuva mu 1897 kugeza mu 1901 nawe wishwe arashwe.

John F. Kennedy Perezida wa 35 w’Amerika nawe yarishwe. Uretse aba bishwe ibyabo bikarangira, inyandiko zerekana ko hari abandi ba perezida bayoboye icyo gihugu bagiye bakomeretswa bikomeye bakarusimbuka, abo barimo perezida Theodore Roosevelt wabaye perezida wa 26 na Ronald Reagan Perezida wa 40.


John F. Kennedy Perezida wa 35

N’ubwo abanditsi batandukanye ntacyo bahurizaho nk’impamvu ituma perezida w’Amerika yakwibasirwa umwanditsi akaba n’umunyamategeko J.W. Clarke avuga ko akenshi iraswa ryabo riba rifite inyungu za politike ziryihishe inyuma ariko hakaba n’abahamwe n’icyaha cyo kwica cyangwa kugambira kwica inzego z’ubuvuzi zikagaragaza ko bafite ikibazo cyo mu mutwe.

Tariki 14 Mata mu mwaka wa 1865 ni bwo Abraham Lincoln yarashwe inyuma mu mutwe. Icyo gihe Perezida Lincoln, yari kumwe n’umufasha we Mary Todd Lincoln n’abandi bashyitsi 2 mu mujyi wa Washington D.C barimo kureba Inkuru ikinwe (Theatre) yitwa ’Our American Cousin. Uwamurashe yari umuntu usanzwe akina amakinamico John Wilkes Booth wanashatse gucika nyuma yo gutera ibyuma munda abagerageje kumuhagarika. Nyuma y’amasaha 9 gusa Perezida Lincoln yaje kwitaba Imana .

Nyuma ya nyakwigendera Lincoln, undi utarahiriwe no kwicara muri White House ni perezida James A. Garfield wiciwe Washington D.C. mu gotondo cyo ku itariki 2 Nyakanga mu mwaka wa 1881,yari amaze amezi 4 gusa atorewe kuyobora Amarika Yarashwe inshuro 2 ubwa mbere mu ku boko kw’indyo no mu mugongo.


James A. Garfield wabaye perezida wa 20

Yaje gusezera ku isi tariki 19 Nzeli 1881. Uwamurashe, yaje gukatirwa gufungwa burundu nyuma aza kumanikwa ariko abaganga baje kwemeza ko ko yari afite ikibazo mu mutwe.

Perezida William McKinley, nawe yapfuye urwa bagenzi be.Hari tariki 6 Nzeli 1901 ubwo yitabiraga imurikagurisha rya New York maze akaza kuraswa na Leon Czolgosz wari umwegereye cyane amasasu 2 mu nda maze aza gushiramo umwuka nyuma y’iminsi 8 gusa.Uwamurashe yaje kwicishwa amashanyarazi muri gereza ya Auburn tariki 29 Ukwakira 1901. Bivugwa ko ajya kurasa perezida MCKinley, Czolgosz yari abifitemo inyungu za politik ariko ntaho berura ngo bazivuge.

William McKinley

Perezida ushobora kuba yaratumye imicungire y’umutekano w’abaperezida b’Amarika ukazwa nk’uko tubibona uyu munsi ni John F. Kennedy kuko ariwe uherutse kwica,nyuma ye ntawundi wari wicwa nubwo bagerwa amajanja inshuro zitari nke.

John F. Kennedy yarahswe tariki 22 Ugushyingo mu mwaka wa 1963 yari muri Texas Yarashwe na mudahusha mu ijosi no mu mutwe ubwo Yari mu modoka n’umufasha we Jacqueline. Lee Harvey Oswald, wahitanye Perezida Kennedy nawe yishwe n’umuntu wavuze ko yababajwe n’urupfu rwa perezida Kennedy



John F. Kennedy

Uretse aba baperezida b’Amerika barashwe bikabaviramo urupfu,hari n’abandi bagiye barusimbuka inshuro nyisnhi kandi mu bihe bitandukanye.

Abaperezida ba vuba aha bagezwe amajanja barimo Ronald Reagan aho tariki 30 Werurwe 1981 yarashwe agakomereka bikabije ubwo yari amaze kuvuga ijambo asubiye ku mudoka imutwara.

Abaperezida ba vuba aha bagezwe amajanja barimo



Ronald Reagan

Tariki 13 Mata 1993 abantu 14 bikekwa ko bari abambari ba Saddam Hussein baturikirije ibisasu ku modoka uwahoze ari Perezida w’Amerika George H. W. Bush yarimo muri Koweit ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba.N’ubwo Bush atari akiri perezida, ashyirwa ku rutonde rw’abaperezida b’Amerika basimbutse urupfu.



George H. W. Bush

Bill Clinton yarusimbutse inshuro zigera kuri 4 ubwa nyuma ni mu mwaka wa 1996.George W. Bush nawe ari mubagiye bahigwaga bukare ariko bikarangira Imana ikinze ukoboko,urugero ni mu mwaka wa 2005 ubwo yaterwaga Gerenade arimo kuvuga ijambo mu gihugu cya Georigia ariko ntiturike.


Bill Clinton

Bivugwa ko Barack Obama, ariwe umaze kwibasirwa inshuro nyinshi kurusha bagenzi be bayoboye Amerika .

Mu mwaka wa 2008 Obama yagezwe amajanja inshuro 2, muri leta ya Denver n’ahitwa Tennessee.

Uyu muperezida wa mbere wayoboye Amerika ari umwirabura ,ubwo yari muri Turukiya mu mwaka wa 2009, umwaka umwe gusa nyuma yo guhabwa inshingano zikomeye zo kuyobora igihugu cy’igihanganjye ku isi , inzego z’umutekano zatahuye umugambi mubisha wari wateguwe n’uwari wiyise umunyamakuru wa Al Jazeera anafite ibyangombwa.

Mu Gushyingo kwa 2011 Obama yongeye kwibasirwa n’ umugabo witwa Oscar Ramiro Ortega-Hernandez wiyitaga Yesu/Yezu. Yarashe inshuro zitari nke ku biro bya Perezida w’Amerika avuga ko ashaka kwica Obama amuziza ko ngo yarwanyaga Yesu.

Muri Mata 2013 nibwo Perezida Obama aheruka kugerwa amajanja ubwo yohererezwaga ibaruwa bikekwa ko yari irimo uburozi bwo mu bwoko bwa Ricin.

Muri rusange, ngabo abayoboye Amarika ariko bakabizira,bamwe byabaviriyemo urupfu abandi bararusimbuka .


Muri Mata 2013 nibwo Perezida Obama

Mu gisa no kwirinda ko ibi bikomeza kuba, kuva Kennedy yakwicwa , Perezida w’Amerika ararindwa bikomeye. Ingengo y’imari igenda ku nzego zishinzwe umutekano yarongerewe cyane kandi ibikoresho byifashishwa nabyo bigenda bivugurwa hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho.

Igitangaje kurusha ibindi ariko ni uko mu mateka y’abayoboye Amerika bapfuye barashwe nta n’umwe warashwe n’umwe mu bashinzwe kumurinda cyangwa uwo bakorana bya hafi

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years