Melania Trump yashyigikiye umukinnyi LeBron James umugabo we yatukiye kuri Twitter

  • admin
  • 05/08/2018
  • Hashize 6 years

Melania Trump yashyigikiye umukinnyi LeBron James w’ikirangirire muri shampiyona y’umukino w’intoki wa basketball muri Amerika – amasaha macye gusa nyuma y’aho umugabo we Perezida Donald Trump amututse abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, James yavuze ko Perezida Trump abiba amacakubiri ndetse akaba yaratumye abagendera ku irondabwoko bumva bashyigikiwe.

Mu kumusubiza, Perezida Trump yashidikanyije ku bwenge bwa James, avuga ko bitoroshye ko uyu mukinnyi umuntu “yamufata nk’umunyabwenge.”

Ariko umuvugizi wa Madamu Melania Trump yavuze ko James “ari gukora ibintu byiza” mu ishuri ryo mu mujyi avukamo muri leta ya Ohio, aho yatangije ishuri ry’abana bava mu miryango itishoboye.

Uwo muvugizi yongeyeho ko Madamu Melania Trump ashaka “kugirana [na we] ikiganiro kitagira ibyo gica ku ruhande ku bibazo byugarije abana.”

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, James yabwiye televiziyo CNN mu kiganiro n’umunyamakuru Don Lemon ko siporo yamufashije guhura n’abantu bafite inkomoko zitandukanye kandi bo mu moko atandukanye.

Yanavuze ko ibikorwa bya Bwana Trump byateye ingabo mu bitugu abagendera ku irondabwoko.

Yagize ati”Ntekereza ko [irondabwoko] ryahozeho na mbere. Ariko ntekereza ko perezida uriho ubu yatumye abantu ntacyo bikibabwiye kuronda amoko – babikora imbona nkubone.”

Ku wa gatandatu, Perezida Trump yaramusubije abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Yagize ati“Lebron James yabajijwe ibibazo mu kiganiro n’umugabo w’igicucu cyane ubaho muri televiziyo zo ku isi ari we Don Lemon.Yagerageje gutuma Lebron agaragara nk’umunyabwenge, ariko ntibyoroshye kubimugira.”

Umunyamakuru wa BBC Anthony Zurcher ukorera muri Amerika y’amajyaruguru, yavuze ko mu itangazo rya Madamu Melania Trump, yanenze cyane umugabo we.

Ndetse muri iryo tangazo, harimo n’interuro ivuga ko “ari ingenzi kwigengesera bijyanye n’inshingano z’umuntu, mu myitwarire yo ku mbuga nkoranyambaga.”

  • admin
  • 05/08/2018
  • Hashize 6 years