Mashami yahamagaye abakinnyi 26 bazakina imikino ibiri ya gicuti na Guinea

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 26 kugira ngo batangire umwiherero bitegura imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Guinea yaje mu Rwanda kwitegura imikino ya nyuma y’Afurika “CAN 2021”.

Umukino wa mbere uzahuza Amavubi na Guinea  uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera taliki 03 Mutarama 2022 na ho umukino wa kabiri ube taliki 06 Mutarama 2022.

Ikipe ya Guinea yageze mu Rwanda taliki 28 Ukuboza 2021, bikaba biteganyijwe ko  izava mu Rwanda taliki 07 Mutarama 2021 yerekeza muri Cameroun mu mujyi wa Bafoussam aho izakinira ikaba iri mu itsinda B hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi.

Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe

Abanyezamu: Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports).

Myugariro: Serumogo Ali (Kiyovu), Nkubana Marc (Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu), Niyigena Clément (Rayon Sports ), Ndayishimiye Thierry (Kiyovu SC) na Buregeya Prince (APR FC).

Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports ), Nishimwe Blaise (Rayon Sports ), Mugisha Bonheur (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Benedata Janvier (Kiyovu), Hakizimana Muhadjir (Police FC) na Joeffrey Rene Assouman (Hillerødfodbold).

Rutahizamu: Sugira Ernest (AS Kigali), Usengimana Danny (Police FC), Mugunga Yves (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC) na Mugenzi Cédric (Kiyovu) na Muhozi Fred (Espoir FC).

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izatangira umwiherero ku wa Gatanu taliki 31 Ukuboza 2021 aho izacumbikirwa muri La Palisse Hotel i Nyamata.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/12/2021
  • Hashize 3 years