Mariya Yohana afatanije na Mibirizi bateguye umugoroba wo kwibuka
- 07/04/2016
- Hashize 9 years
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abahanzi Munyanshoza Dieudonné bita Mibirizi na Mariya Yohana bateguye umugoroba wo kwibuka bise “Ntacyambuza Kubibuka”.
Aba bahanzi bavuga ko uyu mugoroba uzarangwa n’indirimbo zo kwibuka zakozwe n’aba bahanzi kuva mu 1994, imivugo, ubuhamya ndetse n’igikorwa cyo gukusanya inkunga igenewe ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuko muri 2015, Mibirizi nabwo yakoze igitaramo cyakusanyirijwemo inkunga yashyikirijwe ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Munyanshoza Dieudonne wamenyekanye nka Mibiriza/Photo:Archive
Mibirizi avuga ko uyu mwaka yahuje igikorwa na Mariya Yohana mu rwego rwo kugiha ingufu ndetse hakaba hari n’abandi bahanzi bazakigaragaramo. Yagize ati “Umwaka ushize iki gikorwa cyagize akamaro kanini, uyu mwaka rero njye na Mariya Yohana twahuje imbaraga kuko dusanzwe dufite ibihangano bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abandi bahanzi barimo Kayirebwa, Nyiranyamibwa, Muyango n’abandi bazaza kwifatanya natwe.”
Kwinjira muri iki gikorwa cyo kwibuka hifashishijwe ubuhanzi ni ubuntu ariko buri wese agasabwa kugura indirimbo z’aba bahanzi mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gushyikiriza ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa kizaba ku wa Gatanu tariki 8 Mata 2016 muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw