Manchester United mu ntambara itoroshye na Real Madrid

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 7 years

Mu gihe ikipe ya Manchester United yari irimbanyije mu gukurikirana umunya Portugal Gelson Martins w’imyaka 21, Real Madrid na yo yamaze kwitambika ivuga ko ishaka cyane uyu musore.

Martins ni umusore ukina asatira izamu anyuze ku ruhande, afite amasezerano kugera muri summer ya 2021 mu ikipe ya Sporting Lisbon, muri uyu mwaka w’imikino, amaze gutsinda ibitego bibiri n’imipira ivamo ibitego irindwi mu mikino 16.

Nk’uko tubikesha Marca, uyu musore yiyeretse ab’I Madrid muri iyi mkino ya Champions league ubwo ikipe ye yazaga gutsindirwa bigoranye I Bernabeu 2-1.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 7 years