Maman Eminente, yarekuwe n’Urukiko kuri uyu wa Kane

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal, wamamaye mu Rwanda nk’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, yarekuwe n’Urukiko kuri uyu wa Kane nyuma y’uko mu minsi yashize yari arembeye bikomeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ndetse akaba yarakomeje kwibasirwa n’uburwayi mu gihe yari amaze umwaka afungiwe muri gereza y’abagore ya Nyarugenge izwi nka 1930 ari nako yivuza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo, kuri uyu wa Kane rwafashe icyemezo cy’uko Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente, yaba afunguwe kugirango abanze yivuze. Urukiko rwavuze ko afungurwa kubera impamvu zo kurengera ubuzima bwe, ariko bidakuyeho ko azakomeza gukurikiranwa.

Eminente wamenyekanye nk’umunyamakuru w’ibitangazamakuru bitandukanye yatawe muri yombi tariki 28 Ugushyingo 2016, aburanishwa ku byaha yari akurikiranyweho. Mu rubanza rwe, hagitangira iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yakunze kuvuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye, agasaba ko yaburana adafunzwe kugirango abone uko yivuza ariko ubushinjacyaha bwagiye buvuga ko ibyo bidafite ishingiro kuko Leta ivuza imfungwa n’abagororwa.

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakatiye Mugabushaka Jeanne de Chantal hamwe n’umuvugabutumwa Apotre Bizimana Ibrahim, aba bombi bakatirwa ko bagomba gufungwa imyaka itatu n’amezi abiri no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Aba bombi ariko bahise bajurira, bakaba bagitegereje icyemezo ntakuka cy’urukiko.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 22/02/2018
  • Hashize 6 years