Mali:Intagondwa zagabye igitero zihitana abasirikare ba Leta basaga 50 n’umusivile umwe

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years

Intagondwa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali zishe abasirikare 53 n’umuturage w’umusivile umwe mu gitero ku kigo cya gisirikare, nkuko byatangajwe na leta y’iki gihugu.

Iki gitero kibaye kimwe mu byahitanye abantu benshi muri iki gihugu mu myaka icumi ishize.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, igisirikare cya Mali cyavuze ko ari “igitero cy’iterabwoba.”

Mali yakomeje kurangwamo ibikorwa by’urugomo guhera mu mwaka wa 2012, ubwo intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu zigaruriraga amajyaruguru y’igihugu.

Gifashijwe n’ingabo z’Ubufaransa, igisirikare cya Mali cyabashije kwisubiza icyo gice cy’amajyaruguru, ariko hakomeje kurangwa umutekano mucye.

Ibikorwa by’urugomo byanadukiriye ibindi bihugu bimwe byo mu karere Mali iherereyemo.

Abasirikare boherejwe bo kunganira aho hatewe ku munsi w’ejo ku wa gatanu bahasanze abarokotse 10 no “kwangirika gukomeye kw’ibikoresho”, nkuko bivugwa n’umuvugizi wa leta, Yaya Sangaré.

Nta mutwe waribwigambe icyo gitero cyabereye ahitwa Indelimane mu karere ka Menaka.Abandi basirikare 38 barapfuye ubwo ibigo bibiri bya gisirikare byagabwagaho ibitero hafi y’umupaka Mali ihana na Burkina Faso mu mpera y’ukwezi kwa cyenda.

Mali – hamwe na Burkina Faso, Tchad, Niger na Mauritania – ni kimwe mu bihugu birwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu bishyigikiwe n’Ubufaransa, bizwi ku izina rya G5 Sahel.

Ibyo bihugu uko ari bitanu byegetse icyo gitero cyo mu mpera y’ukwezi kwa cyenda ku “bacyekwa ko ari abo mutwe wa Ansarul Islam”.

Umutwe wa Ansarul Islam – bivuze abarwanirira idini ya kisilamu – wavutse mu mwaka wa 2016 utangijwe n’intagondwa akaba n’umubwiriza-butumwa uzwi cyane Ibrahim Malam Dicko.

Amakuru avuga ko mu mwaka wa 2012, yarwanye hamwe n’intagondwa mu majyaruguru ya Mali.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya kabiri n’icya gatatu by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 30 Frw ariko atarenze miliyoni 50 Frw.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years