Malawi: Perezida w’abatavuga rumwe na Leta ashinjwa ruswa y’Abanyarwanda

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years

Mussa ashinjwa gutanga ubwenegihugu mu buryo butemewe n’amategeko

Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Malawi, Uladi Mussa, arashinjwa kwakira ruswa y’Abanyarwanda benshi bashaka ubwenegihugu.

Uladi, kuri ubu uyoboye ishyaka People’s Party ritavuga rumwe na Leta, ryashinzwe n’uwari Perezida Joyce Banda, ashinjwa gukoresha nabi ububasha yari afite ubwo yari minisitiri kuva mu Gushyingo 2012 kugeza mu 2014 akakira ruswa nyinshi z’Abanyarwanda baba muri Malawi mu buryo butemewe.

Polisi ya Malawi ivuga ko uwo mugabo yakiriye ruswa y’Umunyarwanda witwa Eric Banyana. Uyu ngo yasabiye ubwenegihugu umugore we Kandenzi Alufongwa n’abana be Eric Havugineza na Angelique M. Eric ariko yongeraho n’abandi bantu batandatu badafite aho bahuriye n’umuryango we.

Ikinyamakuru Malawi Voice kivuga ko abo bantu bandi batari bemerewe gusabirwa ubwenegihugu na Banyana cyane ko bari barengeje imyaka y’ubukure kandi batari no mu muryango we, kuko amategeko yo muri Malawi agena ko umuntu wujuje imyaka y’ubukure yisabira ubwenegihugu.

Abo bandi ni Lucia Kamagaju w’imyaka 32, Davis Mbabazi (38) Agnes Gakuri (33), Juvenal Ndatinya (49), Francisco Habimana (25) na Phocas Nikwigize w’imyaka 45.

Polisi ishinja Uladi wari Minisitiri kuba yarahaye ubwenegihugu abo bose, nyuma yo kurya ruswa ya batandatu barengaho.

Uyu mugabo we avuga ko nka minisitiri, atari afite ubushobozi bwo gutanga ubwenegihugu wenyine kuko nawe yakurikizaga amabwiriza aturutse mu Kigo cy’Abinjira n’Abasohoka.

Nubwo abihakana, niwe uzibandwaho mu iperereza Ikigo cy’Abinjira n’Abasohoka cya Malawi kigiye gukora kuri ruswa isa nk’aho yamunze icyo gihugu mu gutanga ibyangombwa bigenerwa abanyamahanga n’ubwenegihugu.

Abaturage ba Malawi kandi bamaze iminsi binubira ubwiyongere budasanzwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi mu mijyi y’icyo gihugu, bakibaza uburyo babonamo ubwenegihugu, ibyangombwa by’ubutaka n’iby’ubucuruzi bitabagoye.

Ni nyuma y’aho muri Zambia insoresore zigaragambije zigacucura amaduka y’Abanyarwanda. Abigaragambya bavuga ko bashinja abanyamahanga barimo Abanyarwanda ubwicanyi bushingiye ku bupfumu.

Yanditswe na Eddie /Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/04/2016
  • Hashize 8 years