Majoro Sylvestre yasanzwe mu nzu anagana mu kagozi

  • admin
  • 15/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi Majoro Sylvestre yasanzwe mu nzu anagana mu kagozi.

Umurambo waMajoro Sylvestre wagaragaye uri mu kagozi mu nzu yari atuyemo we n’abana be n’umugoore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu musaza nyuma y’uko asanzwe mu kagozi amanitse.

Yagize ati “Nibyo yasanzwe mu mugozi ariko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamwishe kubera ko hari amakuru y’uko yari afitanye amakimbirane n’umugore we.”

Yongeyeho ko uyu musaza hari hashize iminsi yari amaze igihe atararana n’umugore we mu cyumba kimwe kubera ko bari bafitanye amakimbirane dore ko yari aherutse kumutera icyuma.

IP Emmanuel Kayigi avuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu musaza, umugore we n’abana be batatu barimo umukobwa bafunzwe

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2017
  • Hashize 7 years