Maj.Willy Ngoma usigaye agenda mu modoka bambuye FARDC yifotoranyije n’abana b’i Bunagana
Maj Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi wa M23, yagaragaye ari kumwe n’abana bo mu mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko y’uyu mutwe.
Maj Willy Ngoma wagizwe Umuvugisi wa M23 mu bya Gisirikare gusa, yafotowe ari kumwe n’aba bana begamye ku modoka ya Gisirikare bambuye FARDC mu minsi ishize.
Iyi modoka yari isanzwe igendamo uwari Komanda wa Socola 2, Gen Maj Cirimwami Peter, M23 yayambuye FARDC mu mpera za Kamena 2022 ubwo uyu mujenerali yarusimbukaga muri iyi mirwano ya M23 na FARDC, agakizwa n’amaguru agata iki kinyabiziga.
Iyi foto ya Maj Willy Ngoma yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye na bamwe mu basanzwe bashyigikiye umutwe wa M23, bashimye uburyo uyu muvugizi wa M23 akunze kubana n’abaturage basanzwe.
Uwayishyize kuri Twitter witwa Aganze Rafiki “Muri DRC i Bunagana, Maj Maj Willy Ngoma yatangiye icyumweru nk’umubyeyi ari kumwe n’abaturage bamugaragarije ibyishimo n’umunezero baterwa no kuba bari kumwe na M23 kandi banashimangira ko M23 yitwara neza inshuro nyinshi kurusha FARDC na FDLR.”
Maj Willy Ngoma na we ubwe yakunze kumvikana avuga ko badashobora kugirira nabi abaturage nkuko bikorwa na FARDC ndetse n’indi mitwe kuko ari ababyeyi babo, abavandimwe ndetse n’inshuti.
Umujyi wa Bunagana umaze amezi abiri n’igice uri mu maboko ya M23 kuko uyu mutwe wawufashe tariki 13 Kamena 2022, kuva icyo gihe ubu ugenzurwa n’uyu mutwe wanamaze no gushyiraho uburyo bw’imiyoborere.