Madamu wa Perezida Kagame yasabye ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yitabiriye Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, avuga ko ari ngombwa ko ibibazo byo mu muryango biganirwaho mu buryo bwimbitse kugira ngo bishakirwe umuti.
Iyi nama idasanzwe yitabiriwe n’abagore barenga 800, yabereye i Kigali, ikaba yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’umugore mu kubaka umuryango mwiza.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza guherekeza abashakanye bitari ibya “bridal shower” gusa, bagatanga ubujyanama kugira ngo ibibazo bikemuke hakiri kare.
Yagize ati: “Iyo witegereje ibibazo biri mu muryango, usanga ari ngombwa ko tubiganiraho byimbitse, nk’intore z’umuryango, nk’abagore bagize urugaga, ariko kandi tukanabifatanya n’abagabo. Mu Kinyarwanda bavuga ko nta zibana zidakomanya amahembe”!
Yagaragaje ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya, bagatahiriza umugozi umwe mu gukemura ibibazo kuko mu gihe umwe abuze amahoro n’undi atayabona.
Ati: “Nyakubahwa Paul Kagame Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi yagize ati ikibuza umugore amahoro, kibuza umugabo amahoro! Umugore wakennye akenesha umugabo! Umugore wakize akiza umugabo, kuko nta sosiyete igira umugore gusa cyangwa umugabo gusa! Ibagira bombi”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko mu mibereho y’abantu muri rusange, ariko cyane cyane mu mibereho y’umuryango habamo byinshi abantu batumvikanaho; habaho ingorane zitandukanye ariko intwaro ibafasha ni ukuvugana, kuganira no kubwizanya ukuri.
Ati: “Nifuje rero ko dukomeza gutekereza ku ruhare rw’umuryango w’umunyamuryango wa RPF Inkotanyi mu nshingano 3; kubyara no kurera Umukada wa RPF, kubyara no kurera umuyobozi mwiza uzita ku baturage, kubyara no kurera umubyeyi”.
Muri iyi nama Madamu Jeannette Kagame yashimye ubufatanye hagati y’Ubuyobozi bw’Igihugu n’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu kurera no kwita ku banyamuryango.
Avuga ko kimwe mu bikomeza Umuryango wa RPF Inkotanyi wubatse intekerezo nzima, ari uko izo ntekerezo zihererekanwa mu bavuka n’ababyiruka. Ati: “Abanyamuryango-mutima wa RPF, dushyira ingufu mu kurera abana bacu nk’Inkotanyi, zizakomeza amahame y’umuryango”.
Yashimye uruhare rwa RPF inkotanyi mu gutoza indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima.
Yagize ati: “Twe twagize amahirwe, amahitamo yaraje, tubona RPF Inkotanyi maze iraturera. Iturera twese nk’umubyeyi urera umwana ahereye mu buto, maze agatanga ingufu zose afite, akagutoza ubwenge, ubumenyi, n’indangagaciro nziza ziherekeza umuntu mu buzima. N’ubwo dufite aho tuvuka, umuntu arakura agakenera uwamufasha kubaka intekerezo nzima, zimwereka inzira yo kugira uruhare mu kubaka, kurinda ibigerwaho no guhindura ibitameze neza”.
Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Ngarambe François yatanze ubutumwa agaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’Igihugu, ashima uburyo umubare w’abagore bitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ukomeje kwiyongera, anaboneraho kubakangurira kongera imbaraga mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Abandi batanze ibiganiro na bo bagaragaje ko umugore ashoboye kandi ibyo binagaragarira ku nzego baba bayoboye usanga zihagaze neza.