Madamu Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/04/2024
  • Hashize 8 months
Image

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umurage w’Amateka w’Abami mu Rukali mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Madamu Jeannette Kagame yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 20 Mata 1994.

Kwibuka Umwamikazi Gicanda bikorwa buri mwaka kuva mu 1995, hakorwa kumwunamira no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Intebe y’Inteko Ambasaderi Masozera Robert yashimiye Madamu Jeannette Kagame kubera ko ahora azirikana kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda.

Yagaragaje ko kwibuka Umwamikazi bikubiye mu buryo bubiri.

Yagize ati: “Kwibuka Umwikazi Rosalie Gicanda bikubiye mu buryo bubiri, Umwamikazi yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuba ingengabitekerezo ya Jenoside yaramugizeho ingaruka nko kubura umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959, kuba inshuti n’abavandimwe be bari barirukanywe mu gihugu abandi barishwe, no kuba yarirukanwe hano mu Ngoro y’Abami mu Rukali”.

Ambasaderi Masozera kandi yavuze ko kwikuba Umwamikazi ari mu rwego rwo gusigasira Umurage n’Amateka by’u Rwanda, kuko ari Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, umwe mu Ntwari z’Igihugu mu cyiciro cy’Imena.

Umwamikazi Gicanda kandi yibukirwa ku bupfura n’ubumuntu byagaragariraga buri wese, akarangwa n’ukwicisha bugufi akiyambura icyubahiro yari afite.
Me Mutembe wari uhagarariye umuryango w’Umwamikazi Gicanda yavuze ko ashimira abateguye igikorwa cyo kwibuka umuhango wo kumwibuka.

Yavuze ko abishe Umwamikazi Gicanda kimwe mu byaha babashinja ngo ni uko batari Abanyarwanda, benshi baroshywe mu migezi ngo basubire aho baturutse.

Yashimye ko mu Rwanda himakajwe ubumwe bw’Abanyarwanda abafite ingengabitekerezo bakaba basigaye ari bake.

Yagize ati: “Bimaze kugaragara gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda ari byo bitanga ituze n’iterambere muri iki gihugu”.

Mu kuboza k’umwaka wa 1963 ni bwo Umwamikazi Gicanda yirukanywe n’ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda mu Rukali, ajyanwa i Butare (ubu ni mu Karere ka Nyanza) ari na ho yaje kwicirwa tariki ya 20 Mata, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwamikazi Gicanda yishwe arashwe n’abasirikare ba Leta yateguye ikanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwicanye n’abana 7 babanaga na we.

Nyuma ya Jenoside nyuma yo kubona umurambo we n’abo bana bicanwe, abana bajyanwe gushyingurwa kuri sitade ya Nyanza, Umwamikazi we ajya gushyingurwa i Mwima mu Karere ka Nyanza akaba ari na ho arahukiye kugeza ubu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/04/2024
  • Hashize 8 months