Madamu Jeannette Kagame yifurije urubyiruko rw’Afurika kugira amagara mazima
Madamu Jeannette Kagame yifurije urubyiruko rw’Afurika kugira amagara mazima, umunezero, uburumbuke n’iterambere, mu butumwa yagejeje ku basaga 2000 bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko i Kigali, ku wa Gatandatu taliki ya 12 Nyakanga 2023.
Urwo rubyiruko, rurimo abahanze udushya dutandukanye, ba rwiyemezamirimo, abanyeshuri n’abakozi ba Leta baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika, rwitabiriye ibyo biganiro byateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation ufatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuryango Giants of Africa w’Abakinnyi na Basketball.
Mu bandi bitabiriye harimo Masai Ujiri uri mu bashinze Giants of Africa n’umugore we Ramatu Ujiri, Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarashinze Ikigo Dallaire Institute.
Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye harimo nanone Ishmael Beah uhagarariye Imenyekanisha ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) akaba n’Umujyanama wa Dallaire Institute.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guharanira kugira amagara mazima, ibyishimo n’uburumbuke muri ibi bihe Isi ihanganye n’ibihe bidasanzwe ndetse n’ibibazo binyuranye.
Yavuze ko icyo yifuriza urubyiruko rw’Afurika ari ukubona rutera imbere, agira ati: “ Ubuzima bwiza, umunezero, uburumbuke n’iterambere ni byo urubyiruko rukwiriye. Bityo rero, ubuzima bwiza, umunezero n’iterambere ni byo mukwiye gukurikira! Sinshidikanya na gato ko mushobora guharanira iyo migisha.
Mufite umuhate, muri beza, murakora kandi muhanga ibishya, muragerageza kandi mwiteguye guhindura iyi Isi byihuse, ni nk’aho muzi bimwe mu bisabwa ngo muyibemo neza.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rurushaho kunguka ubumenyi uko bukeye n’uko bwije kubera ikoranabuhanga rya internet, uburezi burushaho kunozwa no kugera ku makuru byihuse.
Yakomeje asaba urubyiruko guharanira kumurika binyuze mu mpano rufite, mu gukoresha ububasha bwose n’amahirwe rufite, anarusaba kuba ijwi riharanira icyiza no mu bihe by’amage.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhora rwitoza mu byo rwiyemeza gukora byose kuko ubuzima bumeze nka Siporo, aho ubumenyi bwose busaba kubwitoza iminsi, amezi cyangwa imyaka.
Ibyo ni byo yise gukura, akaba ari na byo yababwiye ko umuntu agenda asobanukirwa uko agenda akura, akamenya ko impano n’amahirwe bijyana no gukora cyane.
Yakomoje no ku kamaro ko kwiyemeza, ikinyabupfura, gukorera hamwe ndetse no guharanira intsinzi mu bufatanye, kwizerana, ubushuti kugira intego n’izindi ndangagaciro zishyigikira guharanira iterambere.
Yibukije urubyiruko rw’Afurika ko ari wo mutungo w’ibanze umugabane ufite, ko nta mpamvu rukwiye guhangayikishwa no gushyira ubuzima mu kaga rwambuka inyanjya rujya gushaka amahirwe ku yindi migabane.
Yaboneyeho kurwibutsa ko nta wundi mugabane ufite ubutunzi n’imitungo kamere nk’iby’Afurika, ariko asaba n’abashobora kubona amahirwe ku yindi migabane kujya bakora baharanira guteza imbere iwabo.