Madamu Jeannette Kagame yatashye inzu yagenewe gutuzwamo Incike za Jenoside i Huye

  • admin
  • 30/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababyeyi bagizwe Incike na Jenoside yakorewe abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, avuga ko ubutwari bwabo bwo kudaheranwa n’agahinda bwatumye igihugu kibitura kubagenera inzu z’amasaziro zibafasha kwakira amateka agoye banyuzemo, ndetse bikanorohera ababitaho kubegera no kubahumuriza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu gikorwa cyo kuremera abo babyeyi no kubashyikiriza inzu izakira abagera ku 100 yubatse mu Kagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yuzuye itwaye miliyoni 406 535 060 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu yiswe ‘Impinganzima’ yatujwemo intwaza 75 barimo abasaza batandatu, yubatswe n’umuryango Unity Club ‘Intwararumuri’ n’abafatanyabikorwa batandukanye, ije isanga indi yatashywe umwaka ushize ya miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda yatujwemo abakecuru 16.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club, yashimiye ababyeyi b’Intwaza ko nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabamazeho abana n’imiryango, babaye intwari bakihanganira ububabare bwo ku mubiri no ku mutima, bakongera guseka no gutaramana n’ababasanga.

Yavuze ko kudaheranwa n’ibyo banyuzemo bigaragara nk’ibirenze ubwenge bwa muntu, byateye imbaraga n’ibitekerezo abayobozi b’igihugu, bakabitura kubaha inzu nziza z’amasaziro.

Yagize ati “Gukomera kwanyu byaduhaye imbaraga zo kubahoza, ibi kandi byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu, ahanyu n’ahabanyu ngo tubeho twese nk’abanyarwanda bihesha agaciro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alvera Mukabaramba, yashimangiye ko kuremera aba babyeyi bishyira mu bikorwa gahunda ya leta yo kwita ku batishoboye kurusha abandi n’abageze mu zabukuru.

Yagize ati “Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi, gusubiza agaciro abakambuwe bigaragarira mu bufasha, mu kubashakira imibereh0 umunsi ku wundi.”

Yasezeranyije ko nka Minisiteri bazakomeza kwita kuri aba babyeyi binyuze mu kubashakira ibibatunga n’ibikoresho nkenerwa ndetse n’abatarabona amacumbi bakayashakirwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Kugeza ubu hamaze kubakwa amacumbi atanu yahawe izina ry’Impinganzima, mu turere twa Kamonyi, Huye, Rulindo na Kayonza.

Umuyobozi wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) nk’umufatanyabikorwa muri uyu mushinga, Alexis Kanyankole, asanga ibyo bakora bitagira umumaro batitaye ku bantu bababaye.

Yagize ati “Dusanga ari ngombwa kuzirikana ibindi byiciro by’abanyarwanda bose kuko iterambere rirambye ari irizirikana buri wese. Ni ngombwa gufatanya n’abandi banyarwanda hirya no hino mu kuzirikana no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane mu guhangana n’ingaruka zayo.”

Umwe mu bakecuru watujwe mu Impinganzima, Cesarie Mukakinani ufite imyaka 100, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwabagaruye mu buzima bushya bari bambuwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Dushimire Imana kuko umubyeyi wacu yaduteranyirije mu rugo rumwe, aduha amajyambere, ampa n’abana, anshyira mu rugo angaburira neza, abana baza bansanga, ababyeyi baza bansanga. Ndashimira Paul Kagame wadukuye mu bwigunge akadushyira hamwe.”

Aba babyeyi banakorewe umushinga w’ubworozi bw’inkoko 1000 zitera amagi azabafasha kubona imirire myiza n’amafaranga bitabaza mu bindi nkenerwa. Kugeza ubu mu 162 bagombaga gutuzwa byihutirwa, hasigaye 24.

Mu karere ka Bugesera hatangiye ibikorwa byo kubaka indi nzu izakira intwaza zigera kuri 80, Unity Club Intwararumuri ikaba izubaka indi i Rusizi.

  • admin
  • 30/06/2017
  • Hashize 7 years