Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kumenyera kubana neza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 1 year
Image

Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kumenyera kubana neza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima kuko nabyo bigira uruhare mu mibereho myiza ya muntu. 

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ubwo yifatanyaga  n’abaturage, abayobozi n’ibyamamare mpuzamahanga mu birori ngarukamwaka byo Kwita Izina abana b’ingagi  ku nshuro ya 19 byabaye uyu munsi tariki  ya 1 Nzeri 2023. 

Ibyo biroi ngarukamwaka byabereye mu Murenge wa Kinigi mu Ntara Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Madam Jeannette Kagame Yagize ati: “Nejejwe no kwifatanya namwe muri uyu muhango wo kwita izina… Ibidukikije ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga Isi yahura na ko mu gihe tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima nk’uko bikwiye.

Nk’abantu mu mibereho yacu, dukeneye ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ku buryo bw’umwihariko, bityo rero dusabwa kubana neza na byo kuko ubuzima bwacu ari magirirane”.

Madamu  Kagame yakomeje avuga ko iyo witegereje neza ngagi byonyine usanga bigaragaza ko imibanire yazo ko ijya gusa neza n’imibanire ya muntu nko kugira umuyobozi w’umuryangoufite inshingano zo kumenya imibereho yawo no kuwurinda.

Yavuze kandi ko uretse no kuba ingagi zigira uruhare  mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’Igihugu ari indi mpamvu ikwiye gutuma imibereho yazo irushaho kubingabungwa.

Yaboneyeho gusaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu gukunda Igihugu no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “By’umwihariko mwe abato turi kumwe uyu munsi, ndagira ngo nsoze nifuza ku bagezaho ubutumwa bwihariye…Uruhare rwanyu rugaragarira mbere na mbere mu kubungabunga ibidukikije harimo n’izi ngagi kwakira abatugana no guhanga imirimo ishingiye ku bukerarugendo ndetse inyungu zitugeraho twese nk’Abanyarwanda, umurimo mukora ni uwo gushimwa muri ishema ry’Igihugu cyacu ntimuzadohoke”.

Baganizi Joseph wo mu Murenge wa Kinigi , na we asanga kubungabunga ibidukikije ari kimwe mu bituma bagira ubuzima bwiza kandi bagatera imbere mu mibereho yabo, maze ashimira Jeannette Kagame wongeye kubakangurira  gukomeza kwita ku bidukikije

Yagize ati: “Abatazi ibyiza by’ibidukikije bajye batubaza twe duturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nk’ubu kubera amashyamba yo mu birunga Musanze duhorana imvura kandi ku rugero ruringaniye ari yo mpamvu nyine usanga abantu bose bifuza gutura muri Musanze.”.

Ibi birori byo Kwita izina abana b’ingagi byatangiye mu mwaka wa 2005, kugeza uyu munsi abana b’ingagi 374 bakaba ari bo bamaze kwitwa amazina n’aba 23 biswe amazina uyu munsi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 1 year