Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwikubita agashyi bagaha abana babo umwanya uhagije
Inyigisho n’ibiganiro byatangiwe muri aya masengesho byibanze ku buryo bukwiye bwo guhuza inshino z’akazi n’izo kurera ku babyeyi cyane cyane ababyeyi bakiri bato.
Jeannette Kagame yagaragaje ko kurera umwana neza bishingira ku kigero cy’imyaka agezemo kugira ngo umubyeyi ahe umwana ikimufitiye akamaro mu byiciro bine by’uburere anyuramo.
Aha ni naho umuvugabutumwa w’uyu munsi Dr. Yvan Twagirashema yahereye asaba ababyeyi kudacika intege mu gihe barimo kuzuza inshingano yabo iruta izindi ari yo yo kurera.
Umuryango Rwanda Leaders uvuga ko muri iki gihe abana bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ubusinzi n’ibiyobyabwenge, agahinda gakabije, kwiheba n’ibindi byose ahanini ngo biterwa n’amakimbirane yo mu miryango no kuba ababyeyi nta mwanya bakibaha.
Umuyobozi w’uyu muryango Moses Ndahiro avuga ko kwirengagiza inshingano yo kurera bihabanye n’Ijambo ry’Imana, ibintu ahuriyeho n’abandi bitabiriye aya masengesho barimo Umurerwa Jacqueline umaze imyaka 11 ari umurezi ndetse n’umubyeyi ukiri muto Madame Christine Vuguziga.
Aya masengesho y’abayobozi bakiri bato azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast yabaye kuri iki Cyumweru yitabiriwe n’abakabakaba 400 barimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego za leta, abayobozi mu miryango ishingiye ku myemerere n’amadini, abaturutse mu nzego z’abikorera ndetse n’imiryango itari iya leta.