Lt Gen. Musemakweli Yatangaje ko biteguye kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Musemakweli Jacques, asanga gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’Abaturage ari kimwe mu bigaragaza ko ziteguye gukomeza kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda atari mu kurinda igihugu gusa, ahubwo no mu gufasha abaturage kubasha kwibeshaho neza no kubona ibyo barya, kuko utariye nta mutekano aba afite.

Ibi Lt Gen. Musemakweli yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’Abatuye Intara y’Amajyepfo, ejo hashize ku wa 23 Mata 2018, aho yasabye abatuye iyi ntara gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo.

Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Kamonyi mu gishanga cya Kavunja giherereye mu murenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Murambi, ahatangijwe ihingwa ry’ibitunguru muri icyo gishanga gihingwa na koperative yitwa “COALIKA”, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 76.

Lt Gen. Musemakweli yagize ati “Umutekano urambye wagerwaho ari uko hari ibikorwa nk’ibi by’iterambere, iyo utariye nta mutekano uba ufite, nk’u Rwanda tuzi impamvu ubuhinzi n’ubworozi ari ngombwa cyane.

Aba basirikare mubona burya inshingano yabo ya mbere ikomeye ni ugukorera abaturage, nk’ingabo tuvuga make ariko ibikorwa bikiyongera. Namwe rero ntimuvuge menshi ahubwo nimukore, twabonye mufite itaka ryiza ariko muracyakora ibintu bya gakondo. Izo toni 100 z’ibigori zera muri iki gishanga turashaka ko ziyongera cyane ku buryo buri muntu wese bimugeraho”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana na we wari witabiriye iki gikorwa, yibukije abahinzi ko bakwiye kujya bakurikiza inama zose bagirwa n’ubuyobozi, bakirinda uburangare n’amakimbirane ndetse n’ibindi byatuma batitabira umurimo ngo babashe kwiteza imbere.

Ati “Ibintu byinshi biba biri mu bushobozi bwanyu, uyu munsi icyo twaje kubafasha ni ukugira ngo tubunganire. Icyo tubasaba ni uko mwashyiramo imbaraga mu buhinzi no mu bworozi mukabasha kubyaza umusaruro ubutaka bwose budahinze.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko mu mwaka washize mu Rwanda hose hahinzwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 11, bikaba byaratanze umusaruro ushimishije, aboneraho gusaba abantu bose gukomereza kuri uwo mwitangirizwa bagakomeza kubyaza umusaruro ubutaka bwose.

JPEG - 377.8 kb
Lt Gen. Musemakweli (uwa 2 uhereye ibumoso) na Minisitiri Mukeshimana Gérardine (uwa gatatu ibumoso) bifatanyije n’abandi bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo mu guhinga ibitunguru

Ibikorwa by’ingabo muri iyi gahunda yazo mu iterambere ry’abaturage harimo kubakira abaturege inzu no gusana izenda kugwa, ubuvuzi, uburezi, kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kurushaho gukangurira abaturage kwitabira umurimo kugira ngo batere imbere ndetse bakanarushaho kwitabira gahunda za Leta zitandukanye.

Iki gishanga cya Kavunja abagihinga bavuga ko amazi yacyo akomoka ku kagezi kitwa Kavunja, akaba ari naho iryo zina rikomoka. Bavuga ko binyuze muri koperative yabo ifite abanyamuryango 591 babashije kubyaza umusaruro ushimishije iki gishanga, bahingamo ibigori bigasimburanya n’ibitunguru ari nabyo ingabo z’u Rwanda zabafashije gutera.

Chief editor

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years