Lt. Gen. Muhoozi yongeye kugaragaza uburyo yubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Lt. Gen Kainerugaba Muhoozi, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umuhungu w’imfura akaba n’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje imbamutima yatewe no kunyurwa no kuba Umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa, u Rwanda na Uganda bikongera kugenderanira.

Ahagana saa sita z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, ni bwo umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa ndetse kugeza ubu hari bamwe mu bamaze kwambuka banyuze kuri uyu mupaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Lt. Gen. Muhoozi yagaragaje imbamutima z’ibyshimo yatewe n’uko ibyo u Rwanda rwatangaje ku wa Gatanu taliki ya 28 Mutarama byashyizwe mu ngiro, umupaka wa Gatuna wari ufunzwe guhera mu 2019 ukongera kuba nyabagendwa.

Lt. Gen Muhoozi yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi kuri ubu bemerewe kugenderana no guhahirana nk’uko byahoze mbere y’uko umupaka wa Gatuna ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubuhahirane bw’u Rwanda na Uganda ufungwa.

Yagize ati: “Ndashima abayobozi bacu bakuru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame kuba bongeye gufungura imipaka yacu. Iyi ni intambwe ishimishije duteye. Ubu abaturage bacu bashobora kugenderana, gukora ubucuruzi ndetse no gukorana nk’uko Imana yabigenye kuva kera kose. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.”

Lt. Gen. Muhoozi yongeye kugaragaza uburyo yubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga bwaherekejwe n’amaforo ye ubwo aheruka mu Rwanda, agira ati: “Iteka ryose jya wubaha abakuru! Hari impamvu Imana yabagize abakuru kuri wowe. Iteka shaka amahoro aho gushaka intambara, umunyabwenge ni we ushaka amahoro! Ntukabe umucakara w’abanyamahanga, Afurika izabohoka….”

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Lt.Gen, yashimiwe n’abantu batandukanye kuba ari we ugiye kuba umusemburo w’ipinduka zari zikenewe mu mubano w’ibihugu byombi ndetse n’umusemburo w’imikoranire ihamyey’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Impamvu Lt Gen. Muhoozi akomeje kwigaragaza mu bya dipolomasi

Kuba Lt Gen Muhoozi akomeje kwigaragaza cyane mu rwego rwa politiki y’ububanyi n’amahanga na dipolomasi, bikomeje gutanga indi sura ku hazaza ha Uganda, ao impuguke mu bya Politiki zitazuyaza gushimangira ko arimo gutegurirwa kuzaba umuyobozi w’icyo Gihugu mu myaka iri imbere.

Ubusesenguzi bw’Ikinyamakuru The Independent, bugaragaza ko Lt. Gen Muhoozi akomeje kuba inkingi ya mwamba mu gukemura ibibazo byari muri politiki mpuzamahanga ya Uganda ari na ko agenda yagura amaboko mu mahanga nyuma yo kugaragaza ubushobozi bwihariye mu kuyobora igisirikare cya Uganda (UPDF).

Kugaragaza ubushobozi bwo kuyobora ingabo no gusigasira ububanyi n’amahanga ni kimwe mu biranga umuyobozi ushoboye haba ku mugabane w’Afurika no mu rugando mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego, abasesenguzi mu bya Politiki babona ko kubaka umurunga w’ubufatanye hagati y’u Rwanda, Kenya ,Tanzania, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Tanzania) [Lt. Gen Muhoozi yasuye mu minsi ishize], bitanga icyizere cy’umusingi ukomeye mu gihe yaba ari we ubaye Umukuru w’Igihugu cya Uganda mu gihe kizaza.

Ku baturage benshi ba Uganda, kuba Perezida Museveni akomeje gushyira imbere Lt. Gen Muhoozi mu rwego rw’igisirikare ndetse n’ububanyi n’amahanga ni ikintu cyo kwishimira kuko babomunamo ubushobozi buhambaye bwo gutegura no kuganisha aheza igihugu cyabo.

Igihe cyose Lt. Gen. Muhoozi akoze ikintu cyangwa agatanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, usanga ashyigikiwe cyane haba ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku ruhande rw’abasanzwe mu nzego zikomeye za Leta n’Igisirikare cya Uganda (UPDF), aho bamwe batanahwema kumwambika ikamba bagira bati: “Wakoze neza Perezida wa Uganda w’ahazaza.”

Bamwe mu bashimangira uburyo Lt. Gen Muhoozi yaba arimo gutegurirwa kuzayobora Uganda, bahera ku kuba yaragiye yongererwa ubushobozi ndetse akanashyirwa mu buyobozi bwa gisirikare byihuse guhera mu mwaka wa 1999, kuri ubu akaba ari Umujyanama wiharye wa Perezida Museveni mu bya Gisirikare.

Lt. Gen. Muhoozi yayoboye umutwe w’ingabo zirinda Perezida Museveni, umuryango we ndetse n’imitungo y’Igihugu. Mu bihe byashize ni bwo yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, aba umwe mu bagaba bakuru b’ingabo, mu gihe mu 2012 yayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces).

Mu gihe kuri ubu yinjiye cyane mu bya Politiki kandi akaba akomeje kubyitwaramo neza, impuguke mu bya Politiki zisanga Perezida Museveni arimo kumutegurira kuzahagarara neza mu ipaji nshya y’ahazaza h’Igihugu cya Uganda nyuma y’umwaka wa 2026.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/01/2022
  • Hashize 2 years