Lt Col Munyengango yashimangiye ko niba ari agatsiko gafite uruhare mu bitero by’i Nyabimata kazafatwa ntakabuza
- 16/07/2018
- Hashize 6 years
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe, kandi ngo barabikurikirana kugira ngo bamenye aho bituruka n’icyo bigamije, yongera ashimangira ko niba ari n’agatsiko gafite uruhare mu bitero by’i Nyabimata kazafatwa ntakabuza.
Lt Col Munyengango Innocent ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umuhango wo kwampika ipeti rya Ofisiye abagera kuri 180 barangije imyitozo mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera wabaye ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Munyengango Innocent, yashimangiye ubu butumwa bwa Perezida Kagame avuga ko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda ku rugamba buzwi.
Lt Col Munyengango ati “Ubutumwa yaduhaye ari bwo busanzwe bugenga ingabo z’u Rwanda, ni uko tudatozwa gushoza intambara ariko uyishoje ku Rwanda tuzayimurangirizaho, kandi ngira ngo amateka y’u Rwanda niko abitugaragariza.”
Umunyamakuru umubajije niba u Rwanda rwiteguye kurwana n’abagabye ibitero mu i Nyabimata muri Nyaruguru, ntetse no mu karere ka Muhanga, yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe, kandi ngo barabikurikirana ngo bamenye aho bituruka n’icyo bigamije.
Yagize ati “Ibyo ni ibisanzwe nk’uko amabandi aza yitwaje intwaro agakurikiranwa, kandi aho baba baturuka hose n’icyo baba bagamije, icyo twizeza Abanyarwanda ni uko bazamenyekana kandi niba ari n’agatsiko kabifitemo uruhare kazafatwa.”
Abajijwe niba ibyabereye mu Majyepfo byakwitwa ‘ibitero shuma’ by’umutwe w’inyashyamba, Lt Col Munyengango Innocent yavuze ko nta kindi yarenza ku matangazo yasohowe na Polisi.
Ati “Ibyo sinabigusobanurira nk’uko amatangazo yashyizwe hanze na Polisi agaragaza ko abo bantu bagishakishwa kumenyekana abo ari bo, ibyo nta kindi nakurengerezaho rwose.”
Kuri ubu aba Ofisiye bato 180 binjiye mu gisirikare kuri tariki 13 Nyakanga, bagiye mu nshingano yo kuyobora abasirikare bato hirya no hino, nyuma ngo bazahabwa imyitozo irenze ku y’ibanze bahawe, noneho bazabe bakomereza no mu bundi buyobozi bwo hejuru mu ngabo z’igihugu, RDF.
Yanditswe na Habarurema Djamali