Lt Col Munyengango yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda
- 11/10/2017
- Hashize 7 years
Lt Col Munyengango Innocent ni we muvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda,umwanya asimbuyeho Brig Gen Safari Ferdinand wari uwuriho by’agateganyo.
Lt Col Munyengango yagizwe Umuvugizi Mushya w’Ingabo ku wa 26 Nzeri 2017, gusa kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangajwe ko ari we uri kuri uyu mwanya.
Aganira n’abanyamakuru, Lt Col Munyengango, yavuze ko ashishikajwe no gukora neza akagera ikirenge mu cy’abamubanjirije ndetse akarenzaho.
Yagize ati “Nzubakira ku byo abandi bambanjirije bakoze kandi byiza byo gukorana neza n’inzego z’itangazamakuru no guhuza abaturage n’ingabo z’u Rwanda. Nanjye nzashyiraho akanjye kugira ngo dukomeze gukora neza no gukorana neza n’inzego z’abaturage dukorera.”
Lt Col Munyengango w’imyaka 46 mbere yo guhabwa izi nshingano, yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ngabo z ‘u Rwanda zirwanira mu kirere, nyuma aba umwarimu n’umuhazabikorwa w’imirimo y’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama. Yanabaye umuyobozi w’umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo.
Abo basirikare b’u Rwanda 165 yari ayoboye bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bahagurutse ku Kibuga cy’Indege i Kanombe tariki 31 Kanama 2016.
Lt Col Munyengango arubatse, afite umugore n’abana.
Uwari umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Safari Ferdinand yagiye kuri uyu mwanya tariki 17 Nyakanga 2017 nyuma y’aho Lt Col René Ngendahimana yari amaze gusezererwa mu ngabo.
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw