Louise Mushikiwabo uheruka gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF), kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 yatangiye imirimo ye.
Ubutumwa uyu muryango wanyujije kuri twitter buvuga ko Madame Louise Mushikiwabo yahererekanyije ububasha n’uwo yasimbuye Madame Michael Jean, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’uwo muryango i Paris mu Bufaransa.
- Louise Mushikiwabo yakiranywe ubwuzu mu mirimo ye mishya
- Mushikiwabo asimbuye Michaëlle Jean
MUHABURA.RW