Loni yatangaje ko Ubwicanyi bwakorewe Abarohingya busa na Jenoside

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years

Intumwa yihariye ya ONU ku bibazo bya Myanmar, Mme Yanghee Lee, aremeza ko ubwicanyi bwakorewe Abayisilamu b’Aba-Rohingya bushobora kwitwa “jenoside.”

Yabivugiye i Geneve mu nteko ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Ati: “Hari abantu bagomba kubiryozwa.”

Mu kwezi kwa munani gushize, igisilikali cya Leta ya Myanmar cyatangije intambara ikaze ku nyeshyamba z’Abayisilamu muri Leta ya Rakhine, mu burengerazuba bw’igihugu. Abaturage ibihumbi babiguyemo. Abandi bagera ku bihumbi 700 bahungiye hakurya y’umupaka mu Gihugu cya Bangladesh.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega bamwe mu basilikali ba Leta n’imitwe yitwara gisilikali ishyigikiwe na Leta, ubwicanyi bugamije kurimbura aba-Rohingya, gufata abagore ku ngufu no gusahura. Leta ya Myanmar ihakana ibyo abasilikali bayo baregwa.

Leta ya Myanmar yangiye madame Lee gukandagira mu Gihugu. Arasaba iperereza, ngo basobanure ku bantu “batanze amategeko yo kwica aba-Rohingya.” Madame Lee avuga kandi ko na leta ya Myanmar, “kubera ko ntacyo yakoze, igomba kubibazwa.

Ambasaderi wa Myanmar muri ONU i Geneve, Htin Lynn, we yabwiye Inteko ishinzwe uburenganzira bwa muntu ko Madame Lee atanga ibirego ku bintu bidafite gihamya. Yasabye ko asimbuzwa indi ntumwa yihariye ya ONU kuri Mynamar.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/03/2018
  • Hashize 6 years