Loni n’inzobere mu buvuzi bamaganye icyemezo cya Trump cyo guhagarika inkunga ijya muri OMS
- 16/04/2020
- Hashize 5 years
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyahagaritse inkunga cyageneraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Umuryango w’ abibumbye n’inzobere mu nzego zinyuranye bavuga ko iki atari igihe cyo guhagarika inkunga nk’iriya ahubwo ari igihe cyo kumvikana no gukorera hamwe mu guhangana n’ icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi muri iki gihe.
Perezida Donald Trump avuga ko icyemezo cyo kuba igihugu cye cyahagaritse inkunga cyahaga OMS, cyafashwe bitewe n’uko uwo muryango uri kwitwara mu bijyanye no guhangana n’ icyorezo cya koronavirusi.
Yagize ati “Uyu munsi ntegetse ihagarikwa ry’inkunga twageneraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, kugira ngo habanze hakorwe igenzura ryagaragaza uruhare OMS yagize mu bijyanye no kugenzura no guhisha ibirebana n’ikwirakwira rya koronavirusi. Kimwe mu byemezo bikomeye kandi byagiye ingaruka zikomeye uyu muryango wafashe ni ukunanirwa kubuza ibihugu gukora ingendo zajyaga cyangwa zavaga mu Bushinwa.Twe twarabikoze, uyu muryango uratunenga ariko mpamya ko byakijije ubuzima bw’ ibihumbi by’abaturage bari gupfa.”
Icyemezo Donald Trump yafashe, yari amaze iminsi aca amarenga yacyo kuko yari amaze iminsi anenga imikorere ya OMS.
Avuga ko OMS yateshutse ku nshingano zayo bityo ikaba igomba kubibazwa. Ashinja kandi uyu muryango kuba warafashije u Bushinwa kudatanga amakuru nyayo ku bijyanye na koronavirusi bigatuma icyo cyorezo gikwirakwira hose.
Ati “Hari amakuru yizewe yavugaga ko iriya virusi ishobora kuba ari virusi abantu bakwanduzanya. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize OMS, yagombaga kugenzura niba ariko bimeze ariko ntibyakozwe ahubwo mu kwezi ikwa mbere uyu muryango utangaza ntacyakwemeza ko ari indwara abantu banduzanya.”
Yunzemo ati “Iyo OMS iza gukora akazi kayo ikohereza inzobere z’abaganga mu Bushinwa kureba uko ibintu byari bimeze ntaho babogamiye,icyorezo cyari gufatirwa ingamba aho cyatangiriye bityo hagapfa abantu bake,ibyo byari gukiza ubuzima bw’abantu ibihumbi kandi bikarinda ubukungu bw’isi guhungabana.”
Trump avuga ko igihe igihugu cye cyihaye cyo kugenzura imikorere ya OMS ngo gishobora gufata iminsi iri hagati ya 60 n’iminsi 90.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres avuga ko iki atari igihe cyo guhagarika inkunga ahubwo ari igihe cy’ubumwe, umuryango mpuzamahanga ugakorera hamwe mu bufatanye mu guhagarika iyi virus n’ingaruka zayo zikomeye. Kuri we ngo si igihe cyo kugabanya inkunga igenerwa ibikorwa bya OMS cyangwa undi muryango wose ukora mu bijyanye no kurwanya iyi virus.
Ati “Isi ifite umwanzi umwe, turi mu ntambara aho turwana na virus. COVID19 irica abantu ari na ko ituma ubukungu bw’isi busubira inyuma. uBUCURUZI n’imirimo byarahagaze, abantu bari mu ngo zabo, imipaka irafunze, dukeneye gushyira hamwe mu guhangana n’ibi bihe bikomeye turimo.”
Ibyo guhagarika inkunga byanenzwe kandi n’inzobere zinyuranye haba mu rwego rw’ ubukungu ndetse no mu rwego rw’ ubuzima.
Dr. Patrice Harris ukuriye ishyirahamwe ry’ abaganga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko ibyakozwe na Trump ari intambwe mbi itewe yerecyeza mu cyerekezo kitari cyo kizatuma guhangana na COVID 19 bigorana.
Dr Amesh Adalja, inzobere mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo akaba n’umukozi mu kigo the Johns Hopkins University Center for Health Security, we yavuze ko icyemezo cya Trump kidakwiye gufatwa muri iki gihe isi yugarijwe n’ icyorezo cya koronavirusi.
Hari kandi Dr. William Schaffner inzobere mu ndwara z’ibyorezo muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi ya Vanderbilt University Medical Center, we yavuze ko koronavirusi ari virusi idakenera pasiporo. Mu gihe gito gusa yageze ku migabane yose y’isi uretse uwa Antarctica,iki cyorezo ngo ni cyo cya mbere kigaragaje ko isi icyeneye gukorera hamwe n’ibihugu bikareka amakimbirane bishobora kugirana.
Leta zunze ubumwe z’ Amerika ni zo muterankunga wa mbere wa OMS. Mu mwaka wa 2019, iki gihugu cyageneye OMS Inkunga iri hagati ya miliyoni 400 na miliyoni 500 z’ amadorari buri mwaka bingana na 15% by’amafaranga akenerwa n’uwo muryango.
Donald Trump avuga ko u Bushinwa bwo bugenera uyu muryango miliyoni 40 z’amadorari buri mwaka cyangwa ntanagere kuri ayo, ari yo mpamvu Leta zunze ubumwe za Amerika ngo zifite uburenganzira bwo gusaba uyu muryango ibisobanuro ku mikorere yawo.
Bitewe n’uburyo icyorezo cya COVID 19 cyugarije Leta zunze ubumwe za Amerika aho abamaze kwandura iki cyorezo muri icyo gihugu basaga ibihumbi 600, ubukungu bw’iki gihugu bukaba bugenda bujya hasi bitewe na miliyoni z’ abaturage batakaje imirimo abandi bakaba batari kujya mu kazi. Hari abavuga ko ari bimwe mu bitera Donald Trump guhubuka mu byemezo afata, akaba ngo atanizeye kuzegukana intsinzi mu matora ateganyijwe mu Gushyingo uyu mwaka.
Chief editor /MUHABURA .RW