Loni irasuzuma aho u Rwanda rugeze rurwanya ivangura

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years

Komite y’Umuryango w’Abibumbye ku Ivanguraruhu n’Ivanguramoko (CERD) ku wa Kane yateraniye i Geneva mu Busuwisi mu nama igamije gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ivangura rishingiye ku moko.

Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1965 wamaganira kure ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwa muntu. U Rwanda ni kimwe mu bihugu 177 byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije gukuraho ivangura iryo ari ryo ryose rishobora gutandukanya ikiremwa muntu. Aya masezerano agenzurwa buri gihe n’akanama kagizwe n’inzobere 18 mpuzamahanga zigenga za Loni.

Iyi nama izamara iminsi yabereye i Palais Wilson mu Mujyi wa Geneva yitabiriwe n’itsinda ry’abahagarariye Leta y’u Rwanda n’andi mashami ya Loni n’imiryango itegamiye kuri Leta. Ku rutonde rw’ibyasuzumwe harimo kureba uko hashyizweho ibihano bihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisobanuro cyayo. Kureba ikusanyamakuru, igenzacyaha no guhana ibyaha by’ubwicanyi bukorwa mu ivangura n’uko hakorwa amahugurwa ku bashyiraho ayo mategeko. Harebwe kandi uko abasigajwe inyuma n’amateka barebwa n’itegeko ry’ubutaka ribafata, uko bagira uburenganzira ku buvuzi n’uburezi.

Ikindi kigirwa muri iyo nama ni uburyo abemewe nk’impunzi n’abataremerwa bagera ku burezi mu Rwanda bagera kuri serivisi zigenerwa abaturage basanzwe n’uko izo mpunzi zibona ku isoko ry’umurimo. Biteganyijwe ko ibizava muri iyo nama bizatangazwa nyuma ku wa 13 Gicurasi hakurikireho gusuzuma ibindi bihugu byashyize umukono ku masezerano birimo Spain, Oman, Georgia, Azerbaijan na Namibia.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years