Loni irasaba ibihugu kwita ku bakora uburaya by’umwihariko muri ikigihe cya Coronavirus

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years

Mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), hashyizweho ingamba zitandukanye zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ryacyo zirimo kuguma mu rugo, gusiga intera irenga metero hagati y’umuntu n’undi, kwambara udupfukamunwa n’izindi.

Izo ngamba zafashwe nyuma y’aho Ishami ry’Umunryangow’Abibumbye (OMS) rigaragarije ko COVID-19 yanduzwa n’amatembabuzi ava mu kanwa cyangwa mu mazuru y’uwayanduye igihe avuga, yitsamuye cyangwa akoroye.

OMS ivuga ko ya matembabuzi icyo agezeho cyose kirandura, iyo virusi ikaba ishobora kwihanganira kuguma ku byuma, ibikuta, impapuro, imyenda n’ibindi bikoresho tumenyereye, igihe kiri hagati y’amasaha umunani n’iminsi ine.

Ahantu hatandukanye ku Isi hagiye havugwa ibice biri mu kaga kurusha ibindi, muri byo hakaba hirimo n’abakora umwuga w’uburaya.

Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ritangaza ko abakora umwuga w’uburaya badakwiye gusigazwa inyuma muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Itangazo UNAIDS yasohoye mu ntangiriro z’uku kwezi riragira riti: “Icyorezo cya COVID-19, kimwe n’izindi ngorane z’ubuzima, kirashyira ku karubanda ubusumbane mu miryango n’ingorane abasanzwe bahezwa bahura na zo muri sosiyete, abatotezwa n’abafite ubushobozi buke mu by’ubukungu, akenshi ugasanga na gahunda rusange zashyiriweho kurinda umuryango bo ntibatekerezwaho.”

Impungenge za UNAIDS zifite ishingiro kuko abacuruza imibiri yabo bahangayitse kimwe n’abandi bacuruzi bafungiwe amaduka bagahomba, ku buryo nko mu Buhinde bamwe mu bakora uwo mwuga batangaje ko bashobora kwiyahura mu gihe batakibona amafaranga yo gutunga imiryango yabo.

Ubucuruzi bwabo bwahagaze kubera ko abakiriya babonaga ari ba bandi bakoraga imirimo itandukanye ibinjiriza amafaranga kuri ubu yahagaze, bo n’abakiriya babo basabwa kuguma mu ngo nta handi hava ubushobozi.

Ku wa Mbere tariki 20 mu Mujyi wa Kigali, herekanywe abantu 28 batahuwe ingo zabo barazihinduye utubare, nyuma y’undi watangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ko yahamagaye inzego z’ubuzima avuga ko arwaye mu gihe yari asanzwe yinjizaga abantu iwe rwihishwa akabasengerera.

Ibyo byateye benshi kwibaza bati: “Niba hari abatekereza guhura bagenzi babo batazi aho banyuze n’ibyo bakozeho, haramutse hari abakora umwuga w’uburaya binjiza abakiriya rwihishwa, ibyago byo kwandura no kwanduza abandi byaba bingana iki?”

UNAIDS igira inama ibihugu zafasha kubungabunga ubuzima bw’abakoraga uburaya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA risaba ibihugu gufasha abakoraga uburaya mu buryo bw’umwihariko;

Bakabona inkunga z’ingoboka zihariye,

Abo ingendo zahagaritswe batarasubira mu bihugu byabo bagafashwa gusubira iwabo amahoro, n’abo bidashobotse bakitwabwaho

Kugoboka abanyamahanga badashobora gufashwa nk’abandi baturage bahabwa ibyo kurya n’ibindi nkunga zitangwa na Leta

Gusaba ababakodesha abadafite ingo zabo bwite kutabirukana mu mazu bacumbitsemo,

Kubarinda ko bahohoterwa n’abaturanyi babo mu buryo ubwo ari bwo bwose,

Kwirinda kubavangura mu bagize umuryango, ngo bapimwe ku gahato icyorezo cya COVID-19,

Abanyamahanga bafite visa zirimo kurangira bakongererwa igihe

Kubafasha kwisanga mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, binyuze mu miryango iharanira uburenganzira bwabo,N’ibindi bishimangira uburenganzira bwabo

Inzego z’ubuzima, izishinzwe umutekano zirakora ubutaruhuka ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Buri wese hatitawe ku byo yagize akamenyero arasabwa kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda iki cyorezo, abadafite ubushobozi bagizweho ingaruka kurusha abandi bagafashwa kubona ibibatunga.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years