Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rwateye inkunga M23
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zongeye gushimangira ko zihangayikishijwe n’amakuru, avuga ko “yizewe” , yemeza ko u Rwanda rwateye inkunga inyeshyamba za M23 zashinzwe n’Abanyekongo bifuza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabumva ikabakura mu karengane bamazemo imyaka myinshi.
Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken, yagaragaje uruhande rw’igihugu cye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ruzinduko yagiriye muri RDC ku wa Kabiri taliki ya 9 Kanama 2022, ashingiye kuri raporo bivugwa ko yacitse impuguke z’Umuryango w’Abimbuye igatangazwa itaremezwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Blinken yatangaje ko agaruka ku kibazo cya M23 mu biganiro agirana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko agirira mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Kanama.
Yavuze ko atirengagije ikibazo cya M23, kuko ari na yo yibanze mu biganiro yagiranye na Perezida wa RDC Felix Antine Tshisekedi Thsilombo ku wa Kabiri.
Blinken yagize ati: “Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rwateye inkunga M23. Ibihugu byose biba bikwiye kubaha ubusugire bw’ubutaka bw’abaturanyi. Kwinjiza Ingabo z’abanyamahanga izo ari zo muri RDC bigomba gukorwa mu mucyo kandi RDC ibyemeye.”
Ni mu gihe impuguke mu bya Politiki n’ubutabera muri Afurika no muri Amerika ziherutse kumwandikira zimusaba kwigengesera n’ubushishozi ku kibazo cya RDC kuko kurandura M23 ari icyemezo gikwiye kubanzirizwa no kurenganura Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abafatwa nk’abo mu bwoko bw’Abatutsi barenganywa bitwa Abanyarwanda.
Ikibazo cya M23 ni ikibazo gito cyane cyongerewe ubukana ugereranyije n’ibibazo bigari bishingiye ku mitwe yitwaje intwaro isaga 130 yigaruriye igice kinini cy’Uburairazuba bwa RDC.
Mu mitwe imaze igihe kinini muri RDC harimo n’uwa FDLR washinzwe n’abahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera uruhare abenshi muri bo bayigizemo.
Ku rundi ruhande, impuguke mu bya Politiki y’Akarere u Rwanda na RDC biherereyemo zivuga ko M23 yashinzwe bwa mbere n’inyeshyamba zaturutse mu miryango y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagizweho ingaruka n’ibitero by’inyeshyamba za FDLR zakomeje gukwiza umugambi wa Jenoside no mu Banyekongo.
Ikibazo cy’ingutu izo mpuguke zibona ni uko, igihe havugwa ibya M23 hirengagizwa FDLR kuri ubu yiyunze n’IIngabo za FARDC, nyamara ari yo nyirabayazana y’ibibazo bidashobora kubonerwa umuti mu gihe na yo itararandurwa burundu kimwe n’indi mitwe irimo n’abanyamahanga yabonye ijuru rito muri icyo Gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent avuga ko niba impuguke za Loni zarabashije kubona abasirikare b’u Rwanda muri RDC, yizeye ko zabonye zikanavuga kuri FDLR n’ubufatanye bwayo na FARDC, no ku bisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu, ku ya 19 Werurwe, 23 Gicurasi no ku ya 10 Kamena uyu mwaka.
Blinken yavuze ko uruzinduko rwe mu Karere rugamije kugira uruhare mu gushyigikira gahunda y’ubuhuza buyobowe n’Angola ndetse na Kenya bugamie gukumira ubwicanyi no guhagarika intambara byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC, ariko n’ubusugire bw’icyo gihugu bukarushho kubungabungwa.