Leta zunze Ubumwe za America zagombaga kohereza Dr Munyakazi Leopold kuburanishirizwa mu Rwanda ariko ntawahageze

  • admin
  • 15/11/2015
  • Hashize 8 years

Umunyarwanda Dr. Munyakazi Leopold uba muri Lata zunze ubumwe za America Ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubugambanyi ku cyaha cya Jenoside, ubwicanyi nk’ icyaha cyibasiye inyoko muntu, gutsemba imbaga n’ ibindi. Dr. Léopold Munyakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagombaga koherezwa kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda kuri uyu wa 13 Ugushyingo, nyamara ntawahageze.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo y’Igihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, Umushinjacyaha Mukuru yari yatangaje ko Dr. Munyakazi yagombaga kuza mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Aha yasobanuye ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite dosiye ya Dr. Munyakazi ndetse bwasabye ko atabwa muri yombi kuva muri 2008. Yavuze ko u Rwanda rwohereje ikipe y’abanyamategeko muri Amerika gukurikirana no gusaba iyoherezwa rya Dr Munyakazi.

Dr. Munyakazi yaherukaga kujuririra icyemezo cy’umucamanza Elizabeth Kessler wamwangiye burundu kuguma muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yasabye ubuhungiro muri Amerika ahunga ubutegetsi bwo mu Rwanda, avuga ko bwashakaga kumugirira nabi. Kuri ibi, Umushinjacyaha Mukuru, Muhumuza, yavuze ko Munyakazi agomba kuzanwa mu Rwanda, akaburanishwa, ariko akazanahabwa uburenganzira bwo kwiregura nk’abandi, agafatwa nk’uko abandi bose bakurikiranyweho ibyaha nk’ibye bafatwa.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yaherukaga kugaragaza ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rwa Munyakazi Léopold muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda inasaba ko yahita yoherezwa mu Rwanda nta yandi mananiza. Iyi Komisiyo ivuga ko Munyakazi ari mu gatsiko k’abanyabwenge b’intagondwa bari ku isonga ry’abacuze bakanakwirakwiza umugambi w’ingengabitekerezo igamije guheza Abatutsi mu mashuri no mu kazi.

Dr Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko Dr. Munyakazi yanditse anakwirakwiza ku mugaragaro inyandiko zemeza ko Abatutsi bagomba kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga no gukora akazi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/11/2015
  • Hashize 8 years