Leta y’Uburundi yanze kwitabira ibiganiro by’Abarundi byasubukuwe Arusha

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years

Mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya hari kubera icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro bigamije kurangiza ibibazo bya politiki mu Burundi cyatangiye kuri uyu wa kabiri, ariko leta y’u Burundi ivuga ko itabyitabira.

Ibi biganiro byitezweho gufasha mu gukuraho ugucikamo ibice muri politiki, kwakurikiye igikorwa kitavuzweho rumwe cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2015.

Ibikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi byakurikiyeho, byahitanye abarenga 1000, ndetse haba n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaje kuburizwamo.

Leta y’u Burundi ivuga ko nta muntu n’umwe uyihagarariye yohereza muri ibi biganiro kuko ivuga ko uku kwezi kwa cumi ari ukwezi kw’icyunamo mu Burundi.

Ni ko kwezi Louis Rwagasore wahoze ari minisitiri w’intebe yishwemo mu mwaka wa 1961. Melchior Ndadaye, wabaye Perezida w’u Burundi, na we yishwe muri uku kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1993.

Ariko ku Barundi benshi, uru ni urwitwazo rutumvikana rwo kutitabira ibiganiro byitezweho gucyemura ibibazo bikomeye byo kutavuga rumwe muri politiki.

Mu cyumweru gishize, leta y’u Burundi yashinje Pierre-Célestin Ndikumana, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida Nkurunziza.

Ndikumana yahakanye icyo kirego, avuga ko kiri mu mugambi mubisha wo kumutera ubwoba.

Perezida Nkurunziza yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya perezida ataha, ariko ibibazo muri politiki y’iki gihugu n’ubu ntibiracyemuka.


Ibiganiro by’Abarundi byo mu mwaka wa 2001 byari byitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years