Leta y’u Rwanda yiteguye korohereza abanyamahanga baza gusura u Rwanda muri iki gihe cya Koronavirusi

  • admin
  • 31/07/2020
  • Hashize 4 years

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda rwa funguriye amarembo ba mukerarugendo kimwe n’abandi bagenzi bakora ingendo baturuka hanze y’igihugu.

Ni mu gihe muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) kimaze igihe gifunze ingendo mpuzamahanga. U Rwanda ruri mu bihugu bike byugururiye amarembo abanyamahanga nk’umusaruro wo kuba rwarubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo kuva muri Werurwe ubwo cyagaragaraga bwa mbere.

Rugikubita, ibikorwa by’ubukerarugendo n’ingendo mpuzamahanga byari byarahagaze, bigenda bifungurwa mu byiciro hagamijwe kwirinda ko ingendo mpuzamahanga zaba izingiro ry’uburwayi. Ibikorwa by’ubukerarugendo mu gihugu cyose bikaba byari byarasubukuwe uhereye ku ya 17 Kamena 2020.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rutangaza ko kwita ku buzima bw’abo bagenzi, ari ihame u Rwanda rufite kandi rwashyizeho ingamba zihamye zirebana no kwita ku buzima n’umutekano w’abagenderera icyo gihugu k’imisozi Igihumbi.

Hashyizweho Amabwiriza yihariye areba abashyitsi baturutse hanze y’igihugu, hagamijwe gukomeza kwirinda ko ikwirakwira rya koronavirusi

Abashyitsi baturutse hanze y’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko bagera mu gihugu, ibipimo bikagaragaza ko batanduye, kandi bigakorerwa muri laboratwari yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ku bagenzi binjiye mu Rwanda, bafatwa ikizamini ku nshuro ya 2 bakihagera bageze ku Kibuga k’Indege Mpuzamahanga cya Kigali. Ibisubizo by’ikizamini cya kabiri biboneka nyuma y’amasaha 8, ba mukerarugendo bagasabwa kuba bagiye kubitegerereza muri hoteri zagenwe mu gihugu.

JPEG - 116.1 kb
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda rwugururiye amarembo ba mukerarugendo kimwe n’abandi bagenzi bakora ingendo baturuka hanze y’igihugu.

Abashyitsi bemerewe kwinjira mu gihugu hatitawe aho baturutse icyangombwa ni uko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’u Rwanda hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi.

Gahunda yo guha Visa umuntu agishyika mu gihugu ku basura igihugu bose irakomeje. Ibikorwa byose by’ubukerarugendo biratangira ku ya 1 Kanama hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda koronavirusi.

Pariki z’igihugu ari zo iy’Ibirunga, iya Nyungwe n’iy’Akagera zirafunguye, abashyitsi bashobora kuzisura. Mu kwizera umutekano mu rwego rw’ubuzima bw’abantu bose basura pariki n’ubw’inyamaswa, ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu bagomba gupimwa Covid-19, bikagaragara ko mu masaha 48 abanziriza gusura batatahuweho icyo cyorezo.

Ba mukerarugendo kandi buzuza forumirere bakiyandikisha mbere y’uko batangira gusura bakayohereza bifashishije ikoranabuhanga kuri anaclet.budahera@rdb.rw ku basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kuri thierry.hitimana@rdb.rw ku basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, no kuri akagera@africanparks.org ku basura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Abanyarwanda n’Abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba (EAC) batuye mu Rwanda bazajya bishyura amadorari y’Amerika 200. Abanyamahanga batuye mu Rwanda bishyure amadorari y’Amerika 500 naho ba Mukerarugendo baturutse mu mahanga bishyure amadorari y’Amerika 1 500.

Ibigo, amatsinda n’imiryango na bo bemerewe gusura ingagi muri Parike y’Ibirunga ndetse na Pariki ya Nyungwe ku biciro bidasanzwe. Ibi biciro bizageza ku wa 31 Ukuboza.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 31/07/2020
  • Hashize 4 years