Leta y’U Rwanda yifuza ubuzima ku Burundi, ntikeneye imirambo
- 12/07/2020
- Hashize 4 years
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020 ni bwo imirambo itatu y’abagabo bari mu kigero k’imyaka 25 na 30 yabonetse ku butaka bw’u Rwanda, muri metero 5 gusa uvuye ku rugabano n’u Burundi, bigaragara ko yakuruwe mu bihuru yerekezwa ku ruhande rw’u Rwanda ivuye muri icyo Gihugu.
Byagaragaraga ko ari iy’abantu bishwe ako kanya banizwe, ikaba yaratahuwe mu Mudugudu wa Nemba, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, yahise yerekezwa ku Bitaro bya Nyamata biherereye muri ako Karere kugira ngo ikorerwe isuzumwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru Murwanashyaka Oscar, yavuze ko ibimenyetso byose byashimangiraga ko yaturutse ku ruhande rw’u Burundi.
Ati:”Hari ibimenyetso bigaragaza ko imirambo yakuwe ku ruhande rw’u Burundi mbere yo kujugunywa muri metero nkeya ku butaka bw’u Rwanda. Si ubwa mbere u Burundi bujugunye imirambo ku butaka bw’u Rwanda…”
Ababonye iyo mirambo ubwo batemaga ibihugu byegereye umupaka, bavuze ko basanze iyo mibiri yambitswe ubusa nta byangombwa bigaragaza umwirindoro bishobora kuboneka.
Ni kuri uwo wa Gatanu, igitangazamakuru SOS Media Burundi cyatangaje inkuru y’undi murambo wabonetse ku musozi wa Kibenga muri Komini Gitaramuka, Intara ya Karusi ihana imbibi n’iya Ngozi ikora ku mupaka w’u Rwanda
Nubwo harimo intera ndende ku hagaragaye imirambo, ikinyamakuru SOS Media Burundi cyatangaje ko uwabonetse yitwa Nicodème Ndikumana, wagaragazaga ibimenyetso by’uko na we yishwe anizwe ndetse n’abakurikiranyweho urupfu rwe batabwa muri yombi.
Nubwo bigoye kugaragaza ukuboko kwa Leta y’u Burundi mu bwicanyi no gushyira imirambo ku butaka bw’u Rwanda, byari kuba byiza kurushaho ubuyobozi bw’icyo Gihugu buhagurukiye gukora iperereza ryimbitse ndetse bugafatanya n’u Rwanda kugaragaza ukuri kuri icyo kibazo gikomeza kwisubira.
Mu myaka itandatu ishize, hari muri Kanama 2014, mu Kiyaga cya Rweru habonetse imirambo igera kuri 40 yarerembaga mu mazi y’icyo kiyaga gihana kigabanya tu Rwanda n’u Burundi.
Icyo gihe Leta y’u Burundi yatangaje ko imibiri yabonetse itangiye gushenguka itari iy’Abarundi.
Mu mezi make mbere y’imirambo yagaragaye ireremba mu Kiyaga cya Rweru, ubushakashatsi bwakozwe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ikibazo k’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, imfu za hato na hato z’abatavuga rumwe na Leta n’ibindi.
Muri Nzeri 2014, ni bwo Ababikira 3 b’Abataliyani babonetse bishwe, babiri muri bo bafashwe ku ngufu mbere yo gucibwa ibihanga. Abo ni Bernadetta Boggian w’imyaka 79, Lucia Pulici w’imyaka 75 na Olga Raschietti w’imyaka 82.
Uretse ikibazo k’imirambo, hamaze kugaragara ibitero binyuranye bigabwa ku Rwanda biturutse mu Burundi. Icya vuba cyagabwe mu byumweru 2 bishize, aho abagera ku 100 bitwaje intwaro bateye u Rwanda hapfamo bane ndetse batatu bafatwa mpiri.
Mu byo abo barwanyi bateshejwe mu mirwano yamaze iminota irenga 20, harimo imyenda n’ibyo kurya byo mu mikebe bigenerwa ‘basirikare b’u Burundi ndetse .
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yagerageje gusaba ibisobanuro binyuze mu nzira za dipolomasi ariko ntiyasubizwa.
tangazo ry’igisirikare cy’u Burundi ni ryo hise risohoka gihakana ibyo gucumbikira abateye u Rwanda rishimangira “ko nta barwanyi bashobora gutera u Rwanda baturutse ku butuka bw’u Burundi.”
Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko umubano w’u Rwanda n’Igihugu cy’Abaturanyi wavamo agatotsi gashingiye ku mateka, ariko bizakunda mu gihe ubuyobozi bw’ibihugu byombi bugaragaje ubushake bwo kongera kugarura umubano w’ibyo biguhug bisangiye umuco n’amateka.
Mu mpera z’iki cyumweru, Perezida Kagame yatangaje ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bushya bw’u Burundi , mu gihe Perezida mushya Ndayishimiye Evariste na Guverinoma nshya bagaragaje ubushake bwo kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.
Yagize ati: “Hari amateka yagiye agaruka cyangwa se akomeje, bigatuma abantu batagenderana uko bikwiye. Ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byakemuka. Poritiki itubwiriza ko abantu bakwiye kuba babana, bagahahirana. Ni byo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya. Niba Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora, ariho baganisha twe ntibazasanga tugoranye.”
Yashimangiye ko yifuza kubona ibihugu byombi byongeye kunoza ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage b’ibyo bihugu byombi.
MUHABURA.RW Amakuru Nyayo